Musanze: Imana yigaragaje mu mpanuka ikomeye y’Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi ugiye kubyara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu babonye impanuka y’Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi wari ugiye kubyarira mu Bitaro bya Ruhengeri, bavuga ko habaye Imana kubera uburyo yari ikomeye ndetse ikanangirikiramo iriya modoka ariko ntihagire uwo ihitana.

Iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021 ahagana saa tanu z’ijoro.

Izindi Nkuru

Ubwo iyi modoka itwara indembe yari igeze ahitwa Sunrise, yahuye n’ikamyo yari itwaye inzoga z’uruganda rwa BRALIRWA ubwo yerecyezaga i Musanze irayigonga abarimo bose barakomereka ndetse n’iyi mbangukiragutabara irangirika bikabije.

Abantu bane bari muri iriya mbangukiragutabara barimo umushoferi wari uyitwaye, uriya mubyeyi ndetse n’uwari umuherekeje bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

Ababonye iriya mpanuka, bavuga ko iriya modoka yari itwaye inzoga, yariho ikata ari na bwo yabaye n’ita umurongo yarimo igahita ikubira iriya mbangukiragutabara.

Imodoka yangiritse bikomeye
No mu modoka imbere hangiritse cyane
Hahise haba ubutabazi bwihuse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru