Musanze: Ubuhinzi bwabo babugereranya n’urusimbi bati “Ni ugukina kazungu wagakina nabi ugataha amaramasa”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahinga mu Kibaya cya Mugogo giherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka 20 bakora ubuhinzi bumeze nk’urusimbi kuko bubasaba imibare myinshi ku buryo uyibaze nabi atirirwa ajya gusarura.

Aba bahinzi babwiye RADIOTV10 ko imyaka yabo ihora irengerwa bigatuma bahora mu bihombo ndetse ko hari n’ababihagarika kubera kurambirwa aya marira.

Izindi Nkuru

Bavuga ko kugira ngo bagire icyo baramura, bibasaba gucunganwa n’amezi, azagwiramo imvura ku buryo iyo imyaka ihuye n’icyo gihe irengerwa.

Umwe yagize ati “Ni ugukina akazungu, ugenda ubara amezi imvura igomba kugwamo, ubwo wagakina nabi, ugahomba.”

Mugenzi we wari uri guhinga, yabwiye Umunyamakuru ko nubwo ahinze ariko atizeye ko azasarura.

Ati “Ni ko gukina kazungu, ntawamenya niba bizera, kumera biramera, ariko ikibazo kikaba gusarura.”

Aba baturage bavuga ko kuba umuntu yahinga akeza ari igitangaza mu gihe bumva abandi bo mu bindi bice bo bahinga bakeza bakabona ibyo barya bakanasagurira amasoko.

Undi ati “Kubirya ni ishaba. Nta gihe hano hatuzurirwa, haba harimo imyaka, twamara gutera ibirayi, urabone bose bari gutera, ubu turi gutanguranwa n’imvura kugira ngo nibura izaze, abahinze mbere baramaze kubibona.”

Bakomeza bagaragaza ko muri iyo myaka yose bamaze bahinga nyamara ntibasarure kubera guhora imirima yabo irengerwa n’amazi menshi bibatera ibihombo byanatumye batagira aho bagera nk’abandi bahinzi.

Undi muhinzi ati “None se niba nashoyemo nk’ibyo bihumbi mirongo itanu, bikagendera ubusa sinsarure, ubwo iyo mbishyira mu kindi gikorwa ntabwo mba ngeze kure.”

Liliane Mugumyabanga ushinzwe imirimo yo gutunganya iki kibaya cya Mugogo, yabwiye RADIOTV10 ko bakora ibishoboka ngo bahangane n’isuri ituruka mu karere ka Nyabihu kuko ari yo yuzuza iki kibaya kandi ngo bitanga umusaruro n’ubwo hataraboneka igisubizo kirambye ku bibazo by’aba baturage.

Ati “Hari gahunda iteganyijwe yo kuba nibura aya mazi yasohoka muri iki Kibaya akagira ahandi yerecyeza, mu gihe ibyo bitarajya mu buryo twe dukora imirimo yo gutunganya imiyoboro ihariko ariko urebye ikingu cyuzuza hano cyane ni amasuri aturuka mu masoko ava mu Karere ka Nyabihu.”

Avuga ko imirimo yo gutunganya iki kibaya cya Mugogo gifite ubuso bungana na hegitare 70 igeze ku kigero cya 85%.

Imirima yabo ikunze kuzurirwa bagataha amaramasa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru