Musanze: Umugore wakomerekejwe n’imbogo yitabye Imana asiga uruhinja rw’amezi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze uherutse gukomeretswa n’imbogo yari yatorotse muri Pariki y’Ibirunga, yitabye Imana azize ibikomere yari yatewe n’iyi nyamaswa.

Nyakwigendera Mukarugwiza Agnes witabye Imana afite imyaka 34, yari yakomerekejwe n’Imbogo ku Cyumweru tariki 29 Gicari 2022, imusigira ibikomere bikomeye aho yari yamwangije inyama zo mu nda.

Izindi Nkuru

Uyu mubyeyi wari utuye mu mudugudu wa Kirabo mu Kagari ka Cyabagarura, yahise ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ari na ho yaguye.

Abo mu muryango wa nyakwigendera, babwiye RADIOTV10 batarahabwa umurambo wa nyakwigendera kugira ngo bawushyingure kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere kikiri mu bikorwa byo gufasha uyu muryango gushyingura umuntu wabo.

Nyakwigendera Mukarugwiza Agnes wari wakomerekejwe bikomeye n’iyi mbogo akabanza kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Musanze na cyo kigahita kimwohereza ku Bitari bya Rugehengeri, asize abana batatu (3) barimo n’uruhinja rw’amezi ane (4).

Iyi mbogo yakomerekeje nyakwigendera, yari yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iza mu bice binyuranye byo muri Musanze ndetse igera no mu mujyi.

Iyi mbogo yaje kurasirwa mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze, yakomerekeje abantu batatu barimo uyu nyakwigendera, umwana w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Nyange ndetse n’umugabo wo mu Murenge wa Cyuve.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru