Musanze: Umukecuru w’imyaka 120 wari warahagarikiwe inkunga ubu akanyamuneza kamusesekayeho ararya akaryama

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze ku mukecuru wo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, ahita akoma amashyi agira ati “ayiii, Perezida Kagame we urakaramba…” Yari yarahagarikiwe inkunga y’ingoboka, aza gukorerwa ubuvugizi none yongeye kuyihabwa.

Muri Mutarama uyu mwaka, RADIOTV10 yari yakoze inkuru y’uyu mukecuru Venansiya Nyirabasabose utuye mu Mudugudu wa Manjari mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga, watabarizwaga n’abaturanyi be bari babajwe n’imibereho iteye agahinda abayemo.

Izindi Nkuru

Iyi mibereho mibi yari yamugezeho nyuma yo gukurwa mu bahabwa inkunga y’Ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru mu gihe abaturanyi be bavuga ko batazi icyo ubuyobozi bwagendeyeho bumukuramo.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasubiye gusura uyu mukecuru, asanga amaze amezi abiri yarongeye guhabwa iyi nkunga, ndetse imibereho yarahindutse, akimubona ahita avuza impundu, amushimira ariko byumwihariko agashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ati “Ayiii…Perezida we Perezida we, nashimiye Kagame abe mu Gihugu cye neza, akigiremo amahoro, ibi se nari narabyigejejeho. Yankijije imvura, yankijije itaka ryahoraga ringwaho, ohhh, ndaryama ngasinzira.”

Nyirabasabose avuga ko ubu aryama agasinzira

Ageze ku gitangazamakuru cya RADIOTV10 cyamukoreye ubuvugizi, yagize ati “Imana ibafashe, ibahe amahoro ibahe ubuzima, muri gukorera Imana, ibahe imbaraga.”

Mbere yavugaga ko nibura uwamuha icyo kurya ndetse akabona n’aho gukinga umusaya hameze neza, ubu aravuga ko atakicwa n’inzara ndetse akaba asigaye aryama agasinzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza yabwiye RADIOTV10 ko uyu mukecuru yasubijwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 kandi ngo bizakomeza.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) n’ubuyobozi bw’Akarere, basuye uyu mukecuru.

Ati “Kuva icyo gihe bamusura habayeho gahunda yo kumusubiza mu cyiciro aho agomba guhabwa inkunga y’ingoboka.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba umuryango w’uyu mukecuru gukoresha neza iyi nkunga y’ingoboka kugira ngo ijye igeze igihe bazabonera indi ndetse byanashoboka bakareba uburyo yabafasha kwiteza imbere.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru