Museveni yahishuye ibyamubayeho ari i Kigali muri CHOGM byatumye atahana impungenge

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wagaragaye ari we Mukuru w’Igihugu wenyine wambaye agapfukamunwa muri CHOGM yabereye i Kigali mu kwezi gushize, yavuze ko yashoboraga kuhandurira COVID-19 kuko hari inama yicaranyemo n’uwari uyirwaye.

Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 mu ijambo yatambukije kuri Televiziyo, ubwo yongeraga kwibutsa Abanya-Uganda gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda COVID-19.

Izindi Nkuru

Museveni wagaragaye mu nama ya CHOGM ari we mukuru w’Igihugu rukumbi wambaye agapfukamunwa, yagize ati “Habuze gato ngo nandurire Corona mu nama nkuru ariko kuko nari nitwararitse, nambara agapfukamunwa ariko ubwo najyaga mu nama nto, naruhutse gato ngakuramo kandi nari nicaranye na Boris Johnon, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’umugabo wari waturutse muri Tuvalu, ikirwa gito gituwe n’abaturage ibihumbi 12 kandi uwo mugabo yari arwaye Corona.”

Akomeza agaragaza uburyo yarokotse kwandura COVID-19, Museveni yakomeje agira ati “Nicaranye na we hafi igihe cy’isaha n’igice.”

Yavuze ko ubwo yasubiraga mu Gihugu cye, yahise yerecyeza i Ntungamo aho yakorewe ikizamini cya COVID-19 ndetse akanishyira mu kato k’iminsi itanu kandi ko yayivuyemo ntakibazo afite.

Museveni washishikariza Abanya-Uganda kwirinda COVID-19, yatangaje ibi mu gihe muri iki Gihugu cye hari abanya-Uganda miliyoni 4,9 batarikingiza urukingo na rumwe ndetse n’abandi bagera muri miliyoni 5,9 bafashe urukingo rumwe gusa.

Museveni yagaragaye hamwe n’abakuru b’Ibihugu ari we wambaye agapfukamunwa

RADIOTV10

Comments 1

  1. Pc says:

    Iyinkuru irimo amakosa menshi mumyandikire mbere peeee I

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru