Museveni yongeye gushimira Abanyarwanda uburyo bamwakiriye n’uburyo bamusezeye, ati “urukundo ruganze”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda aho yari yitabiriye CHOGM, yashimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye, yongera gushimangira ko u Rwanda na Uganda ari abavandimwe, ati “Reka urukundo ruganze.”

Perezida Yoweri Museveni wari witabiriye ibikorwa bya CHOGM byaberaga mu Rwanda mu cyumwri gishize, ni umwe mu Baperezida bari bategezanyijwe amatsiko kuko yari amaze igihe ataza mu Rwanda ndetse akaba ari n’ubwa mbere yari aje kuva u Rwanda na Uganda byakubura umubano.

Izindi Nkuru

Na we ubwe uburyo yaje, byashimishije Abanyarwanda batari bacye kuko kuva yahaguruka muri Uganda, atahwemye kwereka abantu udushya ubwo yuriraga kajugujugu ya gisirikare.

Iyi kajugujugu yamusize hakurya muri Uganda, ubundi afata imodoka yamunyujije ku mupaka wa Gatuna aho yabanje no guhagaragara akaramutsa Abanyarwanda, ababaza amakuru.

Ageze i Kigali za Nyabugogo na Muhima, na bwo yakiranywe ubwuzu n’Abanyarwanda bari bashagaye, na we abashimira byimazeyo uburyo bamwakiranye urugwiro.

Ubwo yasubiraga mu Gihugu cye, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Perezida Museveni, yatangaje ko no mu gutaha yongeye kunyura ku Mupaka wa Gatuna.

Yagize ati “Ndashimira abavandimwe b’Abanyarwanda urugwiro bangaragarije atari mu gihe namaze mu Rwanda ahubwo no mu gutaha kwanjye kuva Kigali kugeza Gatuna.”

Mu butumwa yanditse mu Kinyarwanda, Museveni yasoje agira ati “Murakoze Cyane, reka urukundo ruganze.”

Ubu butumwa buherekejwe n’amashusho agaragaza mu ncamacye uburyo yaje mu Rwanda n’uburyo Abanyarwanda bamwakiranye ubwuzu.

Perezida Museveni waherukaga mu Rwanda muri 2017 ubwo yitabiraga irahira rya Perezida Paul Kagame, na we yari aherutse kumwakira ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Museveni yaganiriye n’Abanyarwanda i Gatuna

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru