Mutsinzi Ange Jimmy yagiye mu igeragezwa mu Bubiligi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda wari umaze imyaka ibiri muri APR FC, Mutsinzi Ange yerekeje ku mugabane w’uburayi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho yerekeje mu gihugu cy’Ububirigi mu igeragezwa mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven iri mu cyiciro cya mbere.

Oud – Heverlee Leuven ni ikipe yashinzwe muri 2002, yambara amabara y’icyatsi n’umweru iyo ikinira mu rugo, ikambara ubururu n’umutuku mu gihe ikinira, hanze ikaba ibarizwa mu mugi wa Leuven mu gihugu cy’Ububirigi.

Izindi Nkuru

Ange akaba agomba kumara ibyumweru bibiri akora igeragezwa muri iyi ikipe, tubibutse ko Mutsinzi Ange yaje muri APR FC 2019 avuye mu ikipe ya Rayon Sport, akaba amaze imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru