Mutsinzi Ange ntazaboneka ku mukino w’u Rwanda na Mali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mutsinzi Ange Jimmy umunyarwanda uheruka gusinya mu ikipe ya Trafense Sports Club mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, ntazitabira umukino u Rwanda ruzahuramo na Mali bitewe n’uko ataramenyerana n’ikipe ye kuri ubu ikomeje imikino ya shampiyona muri icyo cyiciro.

Mutsinzi Ange aherutse gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Trafense SC yo muri Portugal yasabye umutoza Mashami Vincent na FERWAFA ko bamureka akabanza akamenyerana na bagenzi be kugira ngo bizamworohere guhita yisanga mu kibuga ari kumwe n’abandi.

Izindi Nkuru

MU butumwa butanga kuri gahunda y’umunsi iranga ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kwitegura umukino wa Mali uzabera muri Morocco tariki ya 1 Nzeri 2021 harimo ko Mutsinzi Ange Jimmy atazaboneka bitewe n’uko akeneye umwanya wo kumenyerana na bagenzi be.

Mutsinzi Ange wa APR FC agiye gusinyira ikipe yo mu Bufaransa - Inkanga

Mutsinzi Ange Jimmy ntazajyana n’abandi muri Morocco guhura na Mali

Muri ubu butumwa kandi harimo rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 25 Kanama 2021 mu gihe Nirisarike Salomon ukinira FC Urartu muri Armenia agera mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 26 Kanama 2021.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izahaguruka mu Rwanda tariki 29 Kanama 2021 saa saba z’ijoro (1:00’ AM) bazagere muri Morocco, Agadir kuri uwo munsi saa kumi n’imwe n’iminota icumi (17h10’) banyuze Istanbul muri Turkia mbere y’uko bakina umukino tariki ya 1 Nzeri 2021 muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Mutsinzi Ange Jimmy yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB

Mutsinzi Ange Jimmy (5) ahanganye na El Khabi (9) ubwo u Rwanda rwahuraga na Morocco muri CHAN 2020

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru