Ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera- Tweet ya mbere ya Dr.Damien avuye muri Gereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Pierre Damien Habumuremyi wahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, akaba yasohotse muri Gereza yari amazemo amezi 15, yashyize ubutumwa kuri Twitter ashimira Perezida Paul Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi, yizeza ko amakosa yakoze atazongera kuyakora.

 

Izindi Nkuru

Ni ubutumwa yashyize kuri Twitter ye mu gicuku gishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira nyuma y’amasaha macye asohotse muri Gereza ya Nyarugenge.

 

Yagize ati “Paul Kagame Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, ndabashimira mbikuye ku mutima njye n’Umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi. Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane, ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera. Ndashimira n’ubutabera bw’u Rwanda.”

 

Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru, Dr Damien yavuze ibyishimo atewe no guhabwa imbabazi ndetse ashimira Perezida Paul Kagame wazimuhaye kuko yari yarazimusabye abikuye ku mutima.

 

Ati “Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk’umubyeyi w’Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza.”

Dr Habumuremyi yavuze ko usibye gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose muri rusange.

Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yakuyeyo amasomo ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.

Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha guhera ku ngingo ya 236 kugeza ku ya 244, rigaragaza uko imbabazi za perezida zitangwa. Bikorwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Zishobora gutangirwa ibihano byose by’iremezo, n’iby’ingereka kandi bikomoka ku rubanza rwaciwe burundu.

Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru