Ndanda ufitanye abana babiri na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nizeyimana Alphonse (Ndanda), ufitanye abana babiri na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Grace.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu mugabo arimo yambika impeta umukunzi we.

Izindi Nkuru

Gusa sibwo yambitse impeta iyi nkumi isanzwe iba mu Bwongereza kuko amakuru avuga ko byabaye mu kwezi gushize kwa Kamena uretse ko batinze gusohora amafoto.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ndanda waretse gukina yahoze akundana n’umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2. Nizeyimana Alphonse “Ndanda” wabayeho umunyezamu muri AS Kigali na Mukura VS.

Nizeyimana Alphone (Ndanda) yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa utaramenyakana amazina yose

Nizeyimana Alphonse yasezeraniye mu murenge wa Gisozi

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/Radio &TV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru