Ndifuza ko muri ADEPR habamo Gacaca-Diyakoni utemera ubuyobozi bw’Itorero ahishuye umuzi w’ibibazo byarizonze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umudiyakoni Catete Gallican uvuga ko abayobozi bashya ba ADEPR badakwiye kuyobora iri torero, yagaragaje igihe ibibazo byakunze kuvugwa muri iri Torero, byatangiriye, asaba ko muri iri torero hakwiye kubamo Gacaca ikavugutirwamo umuti w’ibyo bibazo.

Uyu Mudiyakoni ukiri mu murimo w’Imana muri iri Torero ariko uvuga ko atemera ubuyobozi buriho bw’iri torero, mu kiganiro yagiranye na RADIO 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga, yavuze ko abo bayobozi atemera bifuje kumukuraho cyera ariko ko byabananiye.

Izindi Nkuru

Gatete ukunze kuvugira ku mugaragaro ko atemera abayobozi bakuru b’iri torero, agira ati “Bifuje kumpagarika ariko twebwe dufite abadiyakoni bazi umurimo w’itorero, barabahakaniye baravuga bati ‘ntabwo tubona impamvu, Gatete ibyo avuga birumvikana kandi gutanga igitekerezo muri Repubulika y’u Rwanda ni ubwisanzure’.”  

Avuga ko impamvu atemera aba bayobozi ari nyinshi kuko bamwe mu bari mu buyobozi bukuru batize Tewolojiya kandi biri mu byategetswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruherutse gutanga umurongo w’imiyoborere y’amadini n’amatorero.

Ati “Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘Umudiho uva mu itako’ uburya umusaruro uboneka iyo umurima wafumbiwe, kandi ntanutanga icyo adafite buriya ibibazo dufite muri ADEPR mu bayobozi dufite yaba Umuyobozi mukuru n’abamwungirije navuga ngo ntabwo bize. N’aha muri Abanyamakuru, mukora umwuga w’itangazamakuru kuko mwawize, ntabwo bavuga kujya mu buganga ngo bahamagaze umuntu wize ubuhinzi. Ariko mu bayobozi ba ADEPR dufite nta n’umwe ize Tewoloji.”

Akomeza agaruka ku Muyobozi Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, ati “Uretse kwiyita Umushumba mukuru, ntiyigeze aba na mutoya.”

Avuga ko uyu Ndayizeye Isaie no kugira ngo abe Pasiteri, yabuhawe atabifitiye ubushobozi kuko yabuhawe ubwo yari agiye kubona akazi mu Muryango utegamiye kuri Leta ariko bakamusaba ko agomba kuba ari Umupasiteri.

Gatete Gallican uvuga ko batazi uko uyu mushumba mukuru wa ADEPR batazi uburyo yageze kuri uyu mwanya. Ati “Ntabwo tuzi uko yaje, n’ubuyobozi dufite aka kanya ntabwo tuzi uko bwaje kuko ntabwo bwashyizweho n’itorero ntibwashyizweho n’abanyetorero.”

Yavuze ko ibi byose ari ibyuririzi by’ibibazo byaje muri ADEPR akavuga ko byatangiye kuza ku buyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana ubwo hazamukaga inkuru zivuga ko bibye miliyari 3 Frw.

Gatete avuga ko hashyizweho umutwe wiswe nzahuratorero ariko ko uyu mutwe ntakindi wari ushinzwe uretse kurwanya aba bahoze ari abayobozi b’iri torero.

Avuga ko ibyashinjwaga aba bahoze ari abayobozi ba ADEPR byose byari ibihimbano byari bigamije kwangisha abakristu aba bahoze ari abayobozi ubu bagikurikiranyweho ibyaha we avuga ko bitigeze bibaho.

 

Gacaca muri ADEPR

Gatete Gallican uvuga ko bafite komite itajya imbizi n’ubuyobozi bushya bwashyizweho muri ADEPR, yanagarutse ku kigega cyashyizweho muri iri torero rya ADEPR cyashyirwagamo amafaranga n’abayoboke baryo ariko kikaza guhomba bikazamura urunturuntu mu bakristu, avuga ko iki kigega cyahombye cyera atari ku buyobozi bwa Sibomana na Tom.

Avuga ko kuva cyera haba ku buyobozi bwakurikiye ubwa ba Sibomana na bwi atahwemye kugaragaza ibibazo biri muri ADEPR bikaza kuba ibindibindi ku buyobozi buriho ubu, na bwo ko atazahwema kugaragaza imbaraga nke zabwo.

Ati “Ntabwo ibibazo bya ADEPR mbigiyemo ubu ahubwo we nda ni bwo mbashije kugaragara kuri za Channel ariko ntabwo mbigiyemo ubu kuko natangiye ku bwa Sibomana.”

Yahakanye ibivugwa ko muri iri torero habamo ingengabitekerezo ya Jenoside, ati “Ahubwo twagiye tugira bamwe mu bayobozi bagiye bagira iyo ngengabitekerezo ndetse na bamwe dufitemo ubu babifite.”

Yavuze ko gushakirwa umuti ibibazo biri muri ADEPR bikwiye guhera mu mizi kandi bigakoranwa ubushishozi ku buryo ubuyobozi buriho bwemera guca bugufi bukaganira n’abatavuga rumwe na bwo.

Ati “Mu cyo maze iminsi nsaba, nsaba ko iwacu muri ADEPR haba Gacaca, ayo mazimwe agashira, kuvuga ngo’ ba Tom na Sibomana baribye, ngo ba kanaka na ba kanaka barababeshyera ngo abariho ubu ni imfura’ nihabeho Gacaca.”

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Comments 1

  1. MATAYO 16:18
    [18]Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’

    ku bwanjye ndumva Garikani yabasengera baringiza manda batorewe nawe akiyamamaza tukamutora ibyo bibazo avuga akabikemura, kuko ibyo avuga sinzi byadufasha kujya mbere mu MWUKA, murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru