Ndoli yahishuye uko Bakame basangiraga akabisi n’agahiye yagize uruhare mu gutundukana n’umugore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda, Ndoli Jean Claude wamaze guhagarika ruhago, yahishuye ko Jean-Luc Eric Ndayishimiye [Bakame] bigeze kuba inshuti magara, yagize uruhare mu itandukana rye n’umugore we.

Ndoli wagarutse ku bucuti bwe na Bakame, yavugze ko ubwo we na Bakame bari bamaze kugera ku rwego rw’abanyezamu bakomeye mu Rwanda, kubera ubucuti bari bafitanye, bumvikanye uburyo bombi bazajya babona umwanya wo gukina mu ikipe y’Igihugu ku buryo umwe atazajya akomeza kwicaza undi.

Izindi Nkuru

Ati “Mpura na Bakame twese tukiri bato, turavuga tuti ‘reka dukore ikintu ku buryo umwe azajya akina uyu munsi undi akine ejo’.”

Ndoli avuga ko Bakame bari inshuti magara ku buryo bahoranaga, ariko ko ubucuti bwabo bwajemo kuzamo kirogoye biturutse kuri iryo shyaka ryo gukunda gukina.

Avuga ko uyu mwuka mubi hagati ye na Bakame watangiye kuza hagati ya 2009 na 2010 ubwo ikipe y’u Rwanda yiteguraga amarushanwa mpuzamahanga.

Avuga ko ari bwo Bakame yamuroze, ati “Muri icyo gihe narwaye umugongo umwaka wose, umugongo waje tugiye gukina na Cote d’Ivoire.”

Ndoli avuga ko kuva icyo gihe abantu bakomeje kumubwira ko Bakame yamuroze ariko “Nkanga kubyemera nti ‘oya, inshuti yanjye magara!’.”

Avuga ko ubwo bajyaga muri CECAFA 2012, ari bwo yaje kwemera ko Bakame ari we uri inyuma y’ibi bibazo byamubagaho.

Ngo icyo gihe bari kwitegura kujya muri Tanzania, babahaye uruhushya rwo kujya mu rugo ariko akabwira Bakame ko we adahita ajya mu rugo, ariko ko yamubeshyaga kuko yatashye ariko nyuma Bakame yabwiye umugore we [wa Ndoli] ko Bakame yagiye mu gasozi.

Ngo yarabyihore, baza kujya muri Tanzania bagezeyo bagakoresha telefone ya Ndoli kuko ari yo yabashaga gufata ihuzanzira ryo muri iki Gihugu.

Ati “Ngiye kubona mbona message y’umugore we bari bamaze kuvugana, umugore wa Bakame amwoherereza message amubwira ati ‘rero iyi message uhite uyisiba, umugore wa Ndoli maze kumubwira ko Ndoli ejobundi ataraye iwe.”

Ndoli avuga ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye kuko umugore we byanatumye amwijundika bikaza no gutuma nyuma y’umwaka batandukana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru