Ngo hari abari batangiye gutekereza ibyo guhunga- Ibishashi byaturikijwe i Kigali byateye igishyika bamwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ibishashi by’ibyishimo byaturikijwe ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 yo Kwibohora, byabakanze bakabanza kugira ngo ni amasasu, ndetse ko hari abari batangiye gutekereza ibyo guhunga.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 ubwo Abanyarwanda bizihizaga isabukuru y’imyaka 28 yo kwibohora, haturikijwe ibishashi by’ibyishimo.

Izindi Nkuru

Ni ibishashi byaturikijwe ku misozi ya Kigali, Bumbogo no kuri stade ya Remera mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu Banyakigali biganjemo abari bageze mu buriri ubwo ibi bishashi byaturitswaga, babwiye RADIOTV10 ko byabateye igishyika kuko batari bazi amakuru yo guturitsa ibi bishashi.

Hari n’ababanje kugira ngo n’amasasu y’intambara ku buryo hari abatangiye gufata utwangushye ngo bahunge.

Umwe yagize ati “Nk’abantu dusanzwe tuzi ko bajya barasa umwaka, twabashije kubyihanganira ariko hari abandi bafata imyenda ngo barahunga kuko ntabyo bari bazi. Bumvaga ari nk’ibibunda biremereye cyane.”

Uyu muturage uvuga ko basanzwe bamenyereye ko ibi bishashi bituritswa mu gutangira umwaka, avuga ko nta makuru bigeze bamenyeshwa yerecyeye iby’ibi byaturikijwe ku munsi wo Kwibohora.

Ati “Iby’uyu munsi byadutunguye kuko bwari bwo bwa mbere. Ntabwo byari byamenyekanishijwe.”

Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali rimenyesha ko muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda haturitswa ibishashi, ryasohotse mu masaha ya nyuma ya saa sita ku ya 04 Nyakanga 2022 habura amasaha macye ngo iki gikorwa kibe.

Bamwe bemeza ko iki gikorwa cyatinze kumenyekanishwa ndetse ko hatakoreshejwe uburyo buhagije bwo kukimenyekanisha kuko hasohotse itangazo rikanyuzwa kuri Twitter y’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu gihe bavuga ko atari buri wese ubasha kugera kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Undi muturage wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umubyeyi we basanzwe babana, acyumva ituritswa ry’ibi bishashi yabanje kwikanga ko ari abagizi ba nabi.

Ati “Byamuhungabanyije aravuga ati ‘ibi bintu ko bibaye nk’ibyo twari turi kumva ejobundi barasa ya modoka za Gikongoro, none n’i Kigali birahageze?’ ariko ku bw’amahirwe nari ntararyama ndasohoka ndebye nsanga ni bya bishashi bari kurasa, ndamubwira nti ‘Humura’.”

Aba baturage bavuga ko mu gihe hateganyijwe ibikorwa nk’ibi, byajya bimenyekanishwa mbere y’igihe kandi hagakoreshwa uburyo bwatuma abantu benshi babasha kubimenya kuko mu gihe bibaye batabizi bikura umutima benshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru