Ngoma: Abaterwa inda zitateguwe ntibabyare abahungu abazibateye babatera umugongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bakobwa batewe inda zitateguwe bo mu Murenge wa Gashanga mu Karere ka Ngoma, bavuga ko abazibateye babizezaga kuzabafasha nibamara kubyara ariko ngo uwabyaye umukobwa ntibamureba n’irihumye.

Bamwe mu baganirije RADIOTV10, bavuga ko umukobwa wo muri aka gace ugize ibyago agaterwa inda itateguwe, ahangana n’ibibazo bitandukanye byiyongeraho no guhangayikira igitsina cy’umwana azibaruka kuko baba basenga Imana ngo bazabyare abahungu.

Izindi Nkuru

Aba bakobwa batewe inda, bavuga ko hari n’abahungu babibabwira bakimara kumenya ko babateye inda zitateguwe.

Umwe ati “Iyo umubwiye ko yaguteye inda, arakubwira ati ‘nubyara umukobwa ntakintu uzambaza, ariko nubyara umuhungu uzagira icyo umbaza’.”

Akomeza avuga ko iyo umukobwa abyaye umukobwa, akabimenyesha uwamuteye inda, amusubiza ati “umwana ndamwemera” ariko “ugatahira iryo ngo umwana aramwemera, ukazategereza ko agufasha ugaheba.”

Avuga kandi ko iyo umukobwa agiye kwiyambaza ubuyobozi, nyamuhungu ahita atoroka, agahita abura ubundi umukobwa agasigara ahanganye no kurera umwana wenyine.

Undi na we wabyariye iwabo, avuga ko hari n’ababyeyi bafite imyumvire nk’iyi y’abasore kuko na bo babizeza ko nibaramuka babyaye abahungu bazabafasha ariko yabyara umukobwa, bakamutera umugongo.

Ati “Hari ababyeyi bavuga ngo ‘nubyara umuhungu uzaba ubyaye umugabo mu rugo ariko nubyara umukobwa, uzaba ubyaye indaya nkuko nawe watubereye’.”

Aba bakobwa bavuga kandi ko bumva mu bindi bice hari imishinga ifasha abakobwa batewe inda zitateguwe ariko ko bo itarahagera, bagasaba ko na ho yahagera.

Umwe ati “Twe twifuza ko badukorera ubuvugizi bakadushakira nk’imishinga izaduteza imbere tukabona uko dutunga ba bana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yizeje aba bana ko bagiye gufashwa kugira ngo babashe kongera kubaho babona ejo habo heza.

Yagize ati “Inshingano zacu ni ukubasubiza mu muryango kandi neza, abadashobora kujya mu ishuri iri risanzwe, tugafatanya n’abafatanyabikorwa bacu bakiga imyuga.”

Kuva mu mwaka wa 2021, mu Karere ka Ngoma habarwa abakobwa 381 batewe inda zitateguwe mu gihe mu Ntara yose y’Iburasirazuba barenga 700, naho ku rwego rw’Igihugu, mu mwaka wa 21, abatewe inda bataruzuza imyaka 18, bakaba ari ibihumbi 23.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru