Ngoma: Etoile de l’Est yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Etoile de l’Est yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24 itsinze Amagaju FC penaliti 6-5 nyuma y’uko basoje imikino 2-2.

Umukino ubanza wahuje impande zombi mu karere ka Huye wari warangiye banganya igitego 1-1 binagenda gutyo kuri uyu wa Kabiri kuri Sitade y’akarere ka Ngoma.

Izindi Nkuru

Nyuma yo kubona ikarita itukura, Amagaju FC bahise babindura uburyo bakinaga bajya kuri 4:2:2:1 nyuma yo kuba batangiranye 4:3:2:1.

Amagaju FC yari hanze yatangiye atsindwa igitego ku munota wa 53′ cyatsinzwe na Bugingo Jean Pierre kuri coup franc nyuma y’uko Hirwa Pacifique akoreye ikosa kuri Gahamanyi Boniface rutahizamu wa Etoile de l’Est wari ugiye gutsinda igitego.

Amagaju FC yongeye kubona ikarita itukura kuko banayibonye mu mukino ubanza kuri Sitade Huye. Iyi kipe y’akarere ka Nyamagabe yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 66′ gitsinzwe na Kabagema Bashiru kuri penaliti yabonetse nyuma y’uko umunyezamu wa Etoile de l’Est, Rukundo Protène akoreye ikosa kuri Bashiru Kabagema.

Umukino wahinduye isura, abatoza bakora impinduka zitandukanye biza kugera ku munota wa 71′ Etoile de l’Est ibona ikarita itukura yahawe Habimana Viateur wari winjiye asimbuye bityo batangira gukina ari abakinnyi 10 buri ruhande.

Mu minota ya nyuma byabonekaga ko amakipe atangiye kunganya imbaraga bituma Etoile de l’Est ikuramo Muzerwa Amin wari kapiteni ahita asigira ubuyobozi Mbaraga Jimmy Traore.u

Kuri uru ruhande, abakinnyi barimo Habimana Viateur, Evode Ngabitsinze na Migambi Kevin bagiye mu kibuga biboneka ko Banamwana Camarade abashyiriyemo gutera penaliti kuko umukino wari ugeze ku munota wa 90′ bongeyeho iminota umunani (8′). Abarimo, Karangirwa Pacifique, Batagatifu Yves bavuyemo kimwe na Rukundo Protegene wavuye mu izamu agaha umwanya Yves Musoni.

Ku ruhande rwa Amagaju FC naho bahinduye bashyiramo; Iradukunda Clement, Mugisha Patrick, binjiye bitezweho kwinjiza penaliti ariko imibare ipfira mu kuzinjiza kuko binjije eshanu muri zirindwi mu gihe Etoile yateretsemo esheshatu muri zirindwi.

 

Ku ruhande rwa Amagaju FC, abinjije penaliti ni; Bashiru Kabagema, Himbaza Jacques, Mugisha Patrick, Bernard Uwera, na Epaphrodite Kwizera,  Iradukunda Laurent na Eric Nsabimana barazihusha.u

Ku ruhande rwa Etoile de l’Est abazishyizemo ni; Bugingo Jean Pierre, Dukundane Pacifique, Migambi Kevin, Twagizimana Fabrice, Evode Ngabitsinze na Jimmy Kibengo. Boniface Gahamanyi yayihushije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru