Ngoma: Yaguze ibisuguti bya 1000 yishyura amafaranga y’amiganano bamusatse bamusangana 246.000Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngoma, yafatanye umugabo ibihumbi 246 Frw y’amiganano nyuma yuko aguze ibisuguti bya 1 000 Frw akishyura amafaranga y’amakorano umucuruzi wo mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.

Uyu mugabo witwa Mutabazi Emmanuel, yafashwe mu cyumweru gishize tariki 01 Nzeri 2022, afatirwa mu Mudugudu wa Isovu, Akagali ka Gafunzo mu Murenge wa Sake.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Mutabazi yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi wo mu Mudugudu wa Isovu amaze kwitegereza amafaranga yishyuwe abona ko ari amahimbano.

SP Hamdun Twizeyimana avuga ko umucuruzi wo muri uyu Mudugudu yahamagaye Polisi ko hari umukiliya umwishyuye amafaranga agaragara ko ari amahimbano.

Yagize ati “Polisi yahise ihagera ifata Mutabazi, bamusatse bamusangana amafaranga ibihumbi 246 by’amafaranga y’amahimbano, agizwe n’inoti 88 z’igihumbi n’inoti 79 z’ibihumbi 2000, ariko yanga kugaragaza aho yayakuye.”
Mutabazi Emmanuel yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Sake, ngo hakorwe iperereza.

SP Twizeyimana yashimiye umucuruzi watanze amakuru hakiri kare bigatuma uyu Mutabazi afatwa atarakwirakwiza ariya mafaranga mu baturage.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru