Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ni igitekerezo cya Perezida Kagame- Amavu n’amavuko ya Radio10, imfura mu zigenga mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ni igitekerezo cya Perezida Kagame- Amavu n’amavuko ya Radio10, imfura mu zigenga mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Tariki 28 Gashyantare 2004, Radio 10 imfura mu maradiyo yigenga mu Rwanda, yatangiye kumvikana ku murongo wa FM. Uyu munsi imyaka 20 irashize iyi Radio ikorera Abanyarwanda inagira uruhare mu mpinduka zikomeje kubaho mu Gihugu. Menya amateka y’iyi Radio…

Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024, imyaka iruzuye mu Rwanda havutse Radio, ari yo Radio 10 ikaba ari na yo ya mbere yigenga yabayeho mu mateka y’itangazamakuru mu Rwanda.

Ni Radio yafunguwe na Eugene Nyagahane wanashinze Tele 10 Group, yo yakoraga ubwo havukaga Radio 10, akaba umuyobozi w’iyi Sosiyete, wagarutse ku mateka n’amavu n’amavuko y’iyi Radio.

Eugene Nyagahene yavuze ko ivuka ry’iyi Radio rifitanye isano n’amateka y’u Rwanda kuko kuva mu 1994 kugeza muri uwo mwaka wa 2004, “nta radio yigenga n’imwe yabagaho.”

Kuva muri uwo mwaka wa 2004 ubwo Radio 10 yashingwaga, yagize uruhare runini mu mpinduka z’imibereho y’Abaturarwanda, binyuze mu biganiro itanga byubaka, birimo n’ibigaragaza ibikwiye guhinduka, ndetse ikaba yaranatanze umusanzu mu gutanga akazi.

Eugene Nyagahene avuga ko igitekerezo cy’ivuka ry’iyi Radio atari icye. Ati “Burya ubwenge burarahurwa. Nagize amahirwe yo kuba ‘in the right place in the right time’ [kuba ahantu ha nyaho kandi mu gihe cya nyacyo].

Twari mu nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, ni we watanze icyo gitekerezo, abisaba abantu bari bicaye aho, ati ‘ariko nta kuntu twashaka Radio zigenga zigatangira?’ ni bwo arebye aho nari nicaye ati ‘wowe uri mu itangazamakuru’ [icyo gihe Tele 10 yabagaho] ati ‘wadukoreye radio yigenga’, ndamubwira nti ‘nyakubahwa niba mubinyemereye, icyo ni ikintu gito cyane, mu mezi abiri iyo radio izaba ikora.”

Iyo nama yabaye tariki 05 Mutarama 2004, ku buryo nyuma y’ukwezi n’igice, iki gitekerezo cyari cyamaze gushyirwa mu bikorwa. Eugene Nyagahene ati “Nyuma y’iminsi 56, Radio 10 yari yatangiye kuri 28 z’ukwa kabiri.”

Eugene Nyagahene avuga ko guhabwa inshingano na Perezida wa Repubulika, byamuhaye umukoro wo kugira ngo ashyire mu bikorwa isezerano na we yari yamuhaye.

Ati “Ntabwo nasinziriye sinicaye sinarambitse, Isi yose narayirutse kuko ntabwo ari akazi nari menyereye kuko si ndi umufundi, si ndi umunyamakuru, njye ndi umushoramari, ndi umunyabukungu wabyize, ariko iyo Umukuru w’Igihugu aguhaye inshingano nk’izo ntabwo urambika.”

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group avuga ko mu gushaka izina ry’iyi Radio, habanje gutangwa ibitekerezo by’amazina menshi, ariko bakaza kwemeza Radio 10, izina rifitanye isano n’ubundi na Sosiyete ya Tele 10 yari iriho icyo gihe.

Avuga ko ubwo iyi Radio yavukaga, mu Rwanda hari hanakenewe uburyo bwo gususurutsa abantu, ku buryo yatangiranye imyidagaduro myinshi, ku buryo igitangira yasusurukije abantu bigaragara ko bari babikeneye.

Ubuyobozi bwa RADIOTV10 kandi bwizeje Abaturarwanda n’abakurikira ibiganiro by’iki gitangazamakuru, ko nk’uko busanzwe bukora ibishoboka kugira ngo ibitambuka muri iki gitangazamakuru bize bifite ireme kandi byuje ubutumwa bw’ingenzi, buzakomeza kurushaho kubikora.

Mu biteganyijwe gukorwa, harimo kwagura imirongo ya Radio 10 kugira ngo irusheho kumvikana neza kandi mu bice byose by’Igihugu, bityo n’aho bavuka ko bagifite imbogamizi zo kuyumva, ubu bigiye gukemuka.

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group, Eugene Nyagahene yagarutse ku mavu n’amavuko ya Radio 10

Yabitangaje mu kiganiro ari kumwe n’Umuyobozi wa Tele 10, Augustin Muhirwa

Eugene Nyagahene na Augustin Muhirwa bakase umutsima wo kwishimira imyaka 20 ya Radio 10

Umuyobozi wa Tela 10 Group uyu munsi yitabiriye ikiganiro kimwe gitambuka kuri Radio 10

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Hamenyekanye Ibihugu bizakina iya gicuti n’Amavubi nyuma yo guha ibyishimo Abanyarwanda bari banyotewe

Next Post

Mali: Impanuka ikanganye ya Bisi yaguyemo umubare munini w’abari bayirimo

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

by radiotv10
10/12/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, has said that it is time for the Democratic Republic of Congo (DRC) to stop...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mali: Impanuka ikanganye ya Bisi yaguyemo umubare munini w’abari bayirimo

Mali: Impanuka ikanganye ya Bisi yaguyemo umubare munini w’abari bayirimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.