Ni nk’abanyeshuri babiri batsinda ariko umwe yabanje kurara amajoro-Knowless agereranya Messi na Cristiano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, yavuze ko asanzwe ari umufana ukomeye wa rutahizamu kabuhariwe Lionel Messi, akavuga ko we Cristiano Ronaldo bameze nk’abanyeshuri babiri bombi baba bitwara neza mu ishuri ariko umwe yabanje kwihiringa mu gihe undi we biba bimurimo.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022 mu kiganiro Urukiko gitambuka kuri RADIOTV10 aho yagarutse ku bikorwa bye by’umuziki ariko n’utuntu n’utundi mu bijyanye na ruhago.

Izindi Nkuru

Agaruka ku rugendo rw’ubuhanzi bwe, Knowless yavuze ko yirutangiye hari abandi bahanzikazi ndetse bari bafite impano idasanzwe barimo Miss Jojo, Miss Shanel, Princess Priscilah na Oda Paccy ariko ko bamwe bagiye bahindura inzira.

Avuga ko ibyo byatumye muri muzika nyarwanda isigaramo abaririmbyi bacye b’igitsinagore.

Ati “Wabiboneraga nko mu marushanwa akomeye, wasangaga ari nk’icyenda, umukobwa ari umwe. Ntabwo byari byoroshye.”

Knowless asanzwe ari umufana ukomeye wa Lionel Messi

Ni umufana ukomeye wa Messi

Abajijwe niba asanzwe akunda rutahizamu Lionel Messi, Knowless yagize ati “bitabaho! Cyane.”

Uyu rutahizamu wa Paris Saint Germain inafitanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo guhamagarira ba mukerarugendo gusura iki Gihugu cy’Imisozi 1000, akunze kugereranywa na Cristiano Ronaldo, bombi bajya kwegerana mu bigwig.

Knowless na we yemeza ko aba bakinnyi bombi bafite ubuhanga bwihariye muri ruhago y’Isi ariko ko mu guhitamo Messi, yabonye hari icyo Arusha Cristiano Ronaldo.

Ati “Messi ararenze. Nkurikije imipira nagiye mbona n’ukuntu nagendaga mbabona mu mirebere yanjye, urabona mu ishuri haba harimo abana babiri b’abahanga ariko ugasanga harimo umwe w’umu- genie cyangwa se wa wundi udakenera kwihata mu makayi, utajya arara amajoro ngo ashyire ibirenge mu mazi, hakaba n’undi ukora, wihiringa, urara ya majoro ariko agatsinda ariko ukabona yakoze cyane. Muri abo bombi, Messi ni umu-Genie, Cristiano ni umukozi arakora, arahiringa,…”

Knowlees yavuze ko asanzwe akunda kureba umupira w’amaguru byumwihariko iyo ku mugabane w’u Burayi, akaba ari n’umufana wa PSG ikinamo Messi na yo akaba yarayikunze nyuma yuko yerecyejeyo ndetse ko ikipe yose izajya ijyamo uyu rutahizamu, na we bazajya bimukana.

Ati “Nazaza no mu Mavubi noneho bizaba bibaye burundu, tuzahagarika ibintu byose.”

Umuhanzikazi Knowless yahishuye ko asanzwe akunda ruhago
Abona Cristiano ari nk’umunyeshuri utsinda yabibiriye icyuya

RADIOTV10

Comments 2

  1. M. N says:

    Nagirango mumenyesheko uwo munyeshuriwe Afite amanota 6 yose Kuva yagahindura ikigo mugihe mugenziwe ari uwa 4 mubatsinze neza ubwonawe aho akomora kwirara nahumvise akarirwa aduha ibiririmbo bibi wagirango aziririmba sasita amaze kurya nuko arakoze

  2. Nina says:

    M.N we urasuzuguritse kabisa wicare Uri nimbwa Ibyobiririmbo se wamurushije ukaduha utwiza wakoze ushonje? Imbeba gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru