N’iyo Bugesera yakina idafite umutoza ntabwo Gasogi yayitsinda- Sam Karenzi yasubije KNC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sam Karenzi wari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Bugesera FC akaba yeguye, yasubije Perezida wa Gasogi United, KNC wavuze ko ababajwe no kuba ikipe ye igiye Gutsinda iyo Sam yari abereye Umunyamabanga Mukuru yaramaze kwegura.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye amashusho ya Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles avuga ko ababajwe no kuba agiye gutsinda ikipe ya Bugesera FC mu gihe Sam Karenzi azaba atakiri Umunyabanga Mukuru wayo.

Izindi Nkuru

KNC yavuze ko ababajwe no kuba agiye gutsinda Bugesera FC Sam Karenzi yeguye

Muri aya mashusho, KNC wagarukaga ku kuba ikipe ye iherutse gutsinda Rutsiro ikaba igiye guhura na Bugesera, yagize ati “Numvise ko n’Umunyamabanga yagize ubwoba ngo aregura ariko arahemutse nongereho ngo arahemutse cyane kuba yeguye mbere y’uko akorwa n’isoni. Sam Karenzi wambabaje.”

Sam Karenzi wamusubije akoresheje ubutumwa yanditse kuri Twitter, yagize ati “Pole sana Perezida KNC, gusa ndakumenyesha ko uretse kubura Umunyamabanga, n’iyo Bugesera FC yakina idafite umutoza, Gasogi United idafite ubushobozi bwo kuyitsinda.”

KNC na Sam Karenzi ni bamwe mu bakunze kuryoshya imyidagaduro ya Siporo mu Rwanda by’umwihariko muri Football kubera impaka bakunze kugirana na bamwe muri bagenzi babo na bo bari muri uru ruganda.

Sam Karenzi usanzwe ari Umunyamakuru mu biganiro bya Siporo, yeguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

Mu ibaruwa yanditswe kuri iriya tariki, Sam Karenzi yari yanditse avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Sam Karenzi yamusubije avuga ko n’iyo Bugesera itaba ifite umutoza itatsindwa na Gasogi

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru