Niyonzima Olivier Sefu yongereye amasezerano muri APR FC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wo hagati mu kibuga muri APR FC, Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu yongereye amasezerano muri iyi kipe asinya indi myaka ibiri (2021-2023) nyuma y’uko yari asoje imyaka ibiri yari yasinye mu 2019 avuye muri Rayon Sports.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turi gusoza nibwo ikipe ya APR FC yagaragaje ko yifuza gukomezanya na Niyonzima Olivier Sefu ariko baza kunaniranwa kuko bumvaga ko mu gihe yaba yanze bahita bamusimbuza Kalisa Rachid wahise wongera amasezerano muri AS Kigali.

Izindi Nkuru

Niyonzima Olivier Sefu ubwo yakoraga imyitozo ya mbere muri APR FC tariki ya 1 Nyakanga 2019

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Nyakanga 2021, nibwo iyi kipe yongeye kujya gufata uyu mukinnyi aho ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura CECAFA yongera kujya kuvugana na we.

Niyonzima Olivier yaje kwemera amafaranga APR FC yamuhaga angana na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda asinya imyaka 2, ni mu gihe azajya ahembwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru