Nkinzingabo Fiston yasinye muri Kiyovu SC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nkinzingabo Fiston wari umukinnyi wo hagati uca ku ruhande muri AS Kigali yasinye muri Kiyovu Sports Club, akazayikinira imyaka ibiri iri imbere.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Kiyovu SC, Nkinzingabo Fiston yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2021-2023) nyuma yo gutandukana na AS Kigali yari amazemo imyaka ibiri kuko yayigezemo mu 2019 avuye muri APR FC yamuzamuye.

Izindi Nkuru

Nkinzingabo Fiston w’imyaka 24 yari amaze iminsi ashakwa n’amakipe nka Rayon Sports, Mukura Victory Sport na Police FC ariko birangiye yerekeje muri Kiyovu SC.

APR FC inyagiye Marines FC, amahirwe ya AS Kigali yo gutwara igikombe  arayoyoka - Kigali Today

Nkinzingabo Fiston yakinaga muri AS Kigali kuva mu 2019

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru