Novak Djokovic yatwaye Roland-Garros 2021 atsinze Stefanos Tsitsipas mu mukino wamaze amasaha arenga ane

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Serbia Novak Djokovic yatwaye Roland Garros (French Open 2021) atsinze Umugereki Stefanos Tsitsipas amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma wakinwe amasaha arenga ane ugasozwan ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 13 Kamena 2021.

Ni umukino watangiye abantu babone ko Tsitsipas ari hejuru ya Djokovic gusa abahanga muri Tennis bakizera ko bishobora guhinduka bishingiye ku bunararibonye bwa Novak. Seti ebyiri za mbere zabaye iza Tsitsipas mbere y’uko Novak amwigaranzura mu maseti yakurikiye birangira amutsinze amaseti 3-2 (6-7 (6-8) 2-6 6-3 6-2 6-4).

Izindi Nkuru

Gutwara French Open 2021 kuri Novak Djokovic w’imyaka 34 byatumye yuzuza Grand Slam ya 19 mu mateka ye nk’umukinnyi ukina ku giti cye. Novak nimero ya mbere ku isi yaghuraga na Stefanos Tsitsipas nimero ya gatanu ku rwego rw’isi.

Ni umukino wari ugoranye kuko byageze aho Tsitsipas agwa anababara umugongo ariko arakomeza arakina kugeza asoje umukino.

Nyuma yo gutwara iyi Roland Garros, Novak Djokovic yavuze ko yishimiye intera agezeho atwara Grand Slam ndetse akaba ari mu nzira nziza nk’iya Jim Courier na Bjorn Borg bigeze kuzitwara.

“Zari inzozi zanjye zo kugira ngo zagere aho ndi ubu hari abatwaye aya marushanwa akomeye nka Jim Courier na Bjorn Borg kandi ni iby’agaciro kuba ndi kuri uru ruhimbi rumwe n’aba bagabo banditse amateka muri uyu mukino wacu dukunda” Novak

Novak kandi yahise avuga kuri Tsitsipas amushimira ko ari umukinnyi mwiza utanga ikizere kandi ko Abagereki bagomba kumuha hafi kuko ngo amubonamo kuzatwara Grand Slam nyinshi mu myaka iri imbere.

“Ndashaka kuvugta gato kuri Stefanos. Ndashaka no kubihuza n’ibimaze kuba kuko nzi uko biba bigoye kwakira gutsindirwa ku mukino wa nyuma. Iyi ni imwe mu mikino ituma umuntu yiga kandi yaba we n’ikipe bfatanya bigiyemo byinshi bizabafasha kugira ngo ubutaha azaze ari hejuru cyane kurushaho. Ndabyizeye ko azatwara Grand Slam nyinshi mu myaka iri imbere bityo rero we n’ikipe ye bubahwe” Novak

Nyuma yo kugira icyo avuga kuri Tsitsipas, Novak yashimye abanya-Serbia n’abandi bose bamubaye hafi muri uru rugendo rwo gutwara French-Open 2021.

“Ndashaka guha ubutumwa abaturage ba Serbia bambaye hafi muri iri rushanwa n’undi wese waje ku kibuga kundeba nkina. Ni ibihe bidasanzwe by’ibyishimo mu buzima bwanjye n’umwuga wanjye wo gukina. Aya masaha 48 nzahora nyibuka mu mateka y’ubuzima bwanjye” Novak Djokovic

Kuri Stefanos Tsitsipas w’imyaka 22 avuga ko yemera ko Novak akwiye gutsinda kuko ngo akurikijue imyaka amaze muri Tennis atababazwa no gutsindwa na Djokovic ahubwo ko yamwigiyeho byinshi.

“Nigiye byinshi kuri Novak. Nagerageje uko nshoboboye mu mukino. Nagize urugendo rwiza mu mukino kandi kun bwanjye nabyishimiye. Gusa reka igihembo kibe icya Novak kuko yagiye atwereka ko abikwiye mu myaka myinshi ishize ko ari umutsinzi.

Nagiye kuri byinshi yagezeho muri Tennis kandi ndizerab ko nibura nzakomeza gukora kugira ngo ngere kuri kimwe cya kabiri cy’ibyo yagezeho” Tsitsipas

Stefanos Tsitsipas nawe ntabwo yibagiwe abafana batandukanye by’umwihariko Abagereki bene wabo bamubaye hafi bakamushyigikira muri iri rushanwa.

“Reka nshimire abafana b’Abagereki bari hano ku kibuga n’ahandi barebereye irushanwa bandi inyuma, ikipe yanjye ngari yari indi inyuma kugira ngo bamfashe kugera ku nzozi zanjye. Ni urugendo ruba rutoroshye rusaba akazi gakomeye ka buri munsi.” Tsitsipas

INKURU YA: MIHIGO Sadam/RADIO & TV10

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru