Ntidufite ubushobozi bwo guhanga na M23, na FARDC ntabwo ifite- MONUSCO yavuze ibyatangaje benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC [MONUSCO], bweruye buvuga ko badafite ubushobozi bwo guhangana na M23 ndetse na FARDC itabufite.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu i Kinshasa.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Nta bushobozi dufite buhagije bwo kugira icyo dukora gikenewe, n’Igisirikare cya Congo ntigifite ubwo bushobozi buhagije. Ntabwo dufite, nyamara mu bibazo byanyu bihoraho mukirirwa muvuga ko hari abasirikare ibihumbi n’ibihumbi b’inkorabusa. Buri wese akabitwara uko.”

Yavuze ko ubushobozi bwinshi bari bafite babukoresheje mu kurwanya umutwe wa M23 ku buryo ubushobozi bwinshi bwagiye bukendera ndetse ko ari na ko bimeze ku ruhande rw’ingabo za Congo.

Yavuze ko itangazamakuru zireba ku ruhande rumwe gusa rw’abasirikare ariko rukirengagiza ibyo bakoresha.

Ati “Muri urwo rwego, birigaragaza ko igihe mwareba uruhande rumwe rw’abasirikare n’ibikoresho mu guhangana M23, birumvikana muzabona ibice bimwe ingabo za Congo zizaba zidafite uburyo buhagije kimwe natwe, ubushobozi bwacu bwaragabanutse.”

Uyu muvugizi wa MONUSCO yavuze ko barwanya imitwe yitwaje intwaro myinshi ku buryo baba basabwa ubushobozi bwinshi bwo kuzuza inshingano.

MONUSCO itangaje ibi mu gihe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, wemeje kohereza itsinda ry’ingabo rihuriweho rizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa M23 wo wakunze gutanga umuburo kuri FARDC ko abasirikare bayo baza kuwurwanya batari ku rwego rwo kubahagarara imbere.

Maj Willy Ngoma, Umuvugizi w’uyu mutwe aherutse gutangaza ko badatewe ubwoba n’ingabo izo ari zo zose zaza kuwurwanya kuko biteguye guhangana na zo kimwe n’izi za EAC zishobora koherezwayo mu gihe cya vuba.

Mu nteko y’Akanama k’Umuryango gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, Intumwa ya MONUSCO), Bintou Keita yemeje ko M23 ifite ubushobozi n’ibikoresho biruta ibya FARDC.

Muri iyi nama yabaye mu mpera z’ukwezi gushize, Bintou Keita yagize ati “M23 ifite ubushobozi bw’intwaro n’ibikoresho bikomeye, byumwihariko mu buryo bwo kurasa kure, imbunda za mortiers na mitrailleuse ndetse n’ubushobozi bwo kurasa indege.”

Icyo gihe Keita na we yari yemeje ko M23 nikomeza kurwana mu buryo yariho irwanamo ubwo yafataga ibice binyuranye birimo Bunagana, bizatuma MONUSCO ihura n’ihurizo rikomeye ry’ubushobozi bucye bwo kuzuza inshingano zayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru