Ntitwaba munyangire ku batubaye hafi imyaka 100- Museveni yahaye u Burusiya isezerano rikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko u Burusiya bwabaye hafi Umugabane wa Afurika igihe kinini bityo udashobora kuba munyangire ngo wange iki Gihugu mu gihe wanababariye abawukolonije.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022 ubwo yakirara Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov, uri mu ruzinduko muri Afurika.

Izindi Nkuru

Museveni ukunze kugaruka mu mateka yo hambere, yavuze ko u Burusiya bwafashije Ibihugu bimwe byo ku Mugabane wa Afurika kwigobotora ba gashakabuhake bawukolonije imyaka myinshi.

Yagarutse ku ishyaka rya ANC rifite amateka muri Afurika y’Epfo, avuga ko u Burusiya bwatangiye kuba hafi ya Afurika ubwo uyu mutwe wa Politiki washingwaga.

Yavuze ko kuva mu 1917 ubwo habaga impinduramatwara za Bolshevik, ari bwo u Burusiya bwatangiye gufasha Afurika kwigobotora ubukoloni, avuga ko nubwo abakozi izi mpinduramatwara batavugwaho rumwe ariko ko bafashije uyu Mugabane ufatwa nk’uwasigaye inyuma.

Agira ati “Abanya-Uganda ndetse nanjye ubwanjye duhaye ikaze nyakubahwa Sergey Lavrov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya. U Burusiya bwadufashije mu rugamba rwo kurwanya ubukoloni mu gihe cy’imyaka 100 kandi ibyo ndabishimira no kuba bwarakomeje kubanira neza Uganda.”

Ati “None ni gute wahita udasaba kurwanya abo bantu batubaye hafi mu myaka 100 yose? Ko twababariye abadukoreye ibintu bibi tukaba turi no gukorana na bo, ni gute tutabikorera abatarigeze batugirira nabi?”

Ubwo u Burusiya bwashozaga intambara muri Ukraine, Ibihugu by’ibihangange ku Isi, byarahagurutse byamagana iki Gihugu ndetse binagifatira imyanzuro yo kugikomanyiriza mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Perezida Museveni ubwo yakirara Lavrov, yagarutse ku byo iki Gihugu cyafashije Umugabane wa Afurika, avuga ko uyu Mugabane wifuza gukorana na cyo nkuko ikorana n’abandi bose.

Yagize ati “Twifuza gukorana ubucuruzi n’u Burusiya kandi tunifuza guhahirana n’Ibihugu byose byo ku Isi, ntidushaka kuba ba munyangire, oya, ntitwifuza ko abanzi bacu baba abanzi b’abandi.”

Sergey Lavrov wagiriye uruzinduko muri Uganda avuye muri Congo Brazzaville, ari kugenderera Ibihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika mu rwego rwo gutegura inama izahuza u Burusiya na Afurika iteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka izabera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ni inama iba igamije kurebera hamwe inguni z’ishoramari hagati y’iki Gihugu ndetse n’Ibihugu bya Afurika.

Museveni yakiriye Sergey Lavrov n’itsinda ayoboye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru