Nyabihu: Nyiramatama yafatanywe udupfunyika 870 tw’urumogi yaduhishe munsi y’imbuto

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe umugore witwa Nyiramatama Zubeda w’imyaka 49 ari mu modoka itwara abagenzi afite udupfunyika 876 tw’urumogi yaduhishe mu gakapu ubundi arenzaho imbuto kugira ngo batamutahura.

Uyu mugore yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo mu Mudugudu wa Rugera, mu Kagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba muri kariya Karere ka Nyabihu ubwo yerecyezaga mu Karere ka Muhanga.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko Nyiramatama yafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Yafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe bigamije kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abacuruza magendu.

Yagize ati “Hari mu gitondo ahagana saa tanu abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko kugenzura imodoka zinyura mu Karere ka Nyabihu kuko hakunze kunyura urumogi n’ibicuruzwa bya magendu n’ibitemewe. Basatse imodoka yarimo Nyiramatama bageze ku gakapu yari yicaranye basanga munsi yashyizemo ruriya rumogi hejuru ashyiraho imbuto mu rwego rwo kujijisha.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Nyiramatama amaze gufatwa yemeye ko urumogi yari aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyaniye umuntu  wo mu Karere ka Muhanga ariko yanze kumuvuga, avuga ko yaruhawe n’uwitwa Kazungu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba yongeye gukangurira anantu gukora ibikorwa byemewe n’amategeko bakirinda ibigusha mu byaha.

Ati “Nyiramatama avuga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Muhanga akaba yari agiye kurangura imiteja yo gucuruza. Iyo yigira mu bucuruzi bwe bw’imiteja akirinda kugerekaho gukwirakwiza urumogi nta kibazo yari kugira, n’abandi bose turongera kubamenyesha ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza urumogi yamenyekanye.”

Nyiramatama yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Jomba kugira ngo hakorwe iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 RYO KU WA 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru