Nyagatare: RIB yataye muri yombi Gitifu ukurikiranyweho gutanga ruswa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, Habineza Longin n’umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi b’Ibigori, Twiringiyimana Jean Chrysostom, bombi bakurikiranyweho gutanga ruswa y’amafaranga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje amakuru yo guta muri yombi aba bayobozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021.

Izindi Nkuru

Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter, uru rwego ruvuga ko Habineza Longin usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama, bakurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko aba bakurikiranyweho gutanga iriya ruswa kugira ngo imodoka y’iriya koperative irekurwe kandi yarafatiwe mu cyaha.

Abatawe muri yombi ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje  kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaboneyeho gutanga ubutumwa, rugira ruti “RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye. Irasaba abaturarwanda gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo twese dukomeze gufatanya kuyirwanya.”

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru