Nyanza: Umugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana we yavuze icyabimuteye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa, yavuze ko yabyohejwe na ka manyinya yari yasomye.

Uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 12 y’amavuko, akekwaho gukora aya mahano cyumweru gishize, mu ijoro ryo ku ya 29 Kamena 2022 mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mbuye.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye uyu mugabo, butangaza ko uyu mugabo yasambanyirije umwana we mu cyumba cye, bikaza gutangazwa n’uyu mwana.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mugabo, yemeye ko yasambanyije umwana yibyariye ariko ko yabitewe n’inzoga yari yanyoye zikamwoshya.

Yavuze ko yasambanyije uyu mwana we nyuma yuko amuvanye kwa nyina wabo, amujyana mu rugo ngo abe ari ho arara bagezeyo irari rirazamuka.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo nahamwa n’iki cyaha, ashobora guhanishwa gufungwa burundu.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 4: Gusambanya umwana

Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira: “Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) asambanyije umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru