Nyarugenge: Umugabo ushinja nyiri inzu akodesha kumusambanyiriza umugore yamukubise anavuga ko atazishyura ubukode

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo usanzwe aba mu nzu akodesha mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yihereranye nyiri inzu amuhata inkoni amushinja kumusambanyiriza umugore we ndetse avuga ko atazishyura ubukode bw’inzu ngo ahubwo ko bihwaniyemo.

Ikinyamakuru Igihe kivuga ko uriya mugabo uba mu nzu y’ubukode, ashinja nyiri inzu kumuca inyuma akamusambanyirira umugore bitari rimwe cyangwa kabiri.

Izindi Nkuru

Ubwo iriya mirwano yabaga, yahoshejwe n’irondo ry’umwuga ndetse n’abaturage baje batabara kuko yamaze igihe kinini hafi isaha yose uriya mugabo ari gukubita mugenzi we ashinja ubushurashuzi yakoreraga ku mugore.

Gusa ngo ruriya mugabo wakubiswe yagiriwe inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB ariko arinangira nyamara akavuga ko uriya mugabo wamukubise yamurenganyije kuko atigeze asambanya umugore we.

Ubwo uyu mugabo yakubitaga uriya ashinja kumusambanyiriza umugore, ngo yagaragazaga umujinya w’umuranduranzuzi aho yahise anatangaza ko atazigera yishyura amafaranga y’ubukode.

Uwakubiswe we ari mu gahinda, aho avuga ko afite ibikomere yatewe n’ibikoresho yajombaguwe n’uriya wamukubise.

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru