Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo

radiotv10by radiotv10
28/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarenga 40 hahise hatangwa icyifuzo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Israel igabye ibitero biremereye muri Gaza bigahitana benshi umunsi umwe, Igihugu Cya Misiri cyasabye agahenge k’iminsi ibiri muri Gaza, kugira ngo habeho igikorwa cyo guhererekanya Abanya-Isreal bari barafashwe bugatwe n’umutwe wa Hamas, n’imfungwa z’Abanya-Palestina zari zifungiye muri Israel.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, yatangaje iki cyifuzo, nyuma y’ibitero Isreal yagabye muri Gaza, byahitanye Abanyapalestina 45 kuri iki Cyumweru.

Ibi bitero bishya, byabaye mu gihe muri Quatar hari hasubukuwe ibiganiro byo guhosha intambara imaze igihe kirenga umwaka, byitabiriwe n’abayobozi b’urwego rushinzwe ubutasi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) na Mossad yo muri Israel.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Cairo, ari kumwe na Perezida w’u Algeria, Abdelmadjid Tebboune, Perezida Sisi yavuze ko nyuma y’aka gahenge, hazasubukurwa ibiganiro bigamijwe kureba uko iyi ntambara yahagarara.

Yaba Israel cyangwa Hamas, ntacyo baratangaza kuri iki cyifuzo cya Abdel Fattah al-Sisi, icyakora ubuyobozi bwa Palestina bwatangaje ko Hamas yiteguye kucyemera, icyakora ikomeje gutsimbarara ko amasezerano ayo ari yo yose yo guhagarika intambara azemerwa ari uko Israel ikuye ingabo zayo muri Gaza.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda

Next Post

Umunyekongo ari kuburanishirizwa mu Rwanda ku cyaha gikomeye yakoreye Umunyarwanda muri Congo

Related Posts

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare
MU RWANDA

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Umunyekongo ari kuburanishirizwa mu Rwanda ku cyaha gikomeye yakoreye Umunyarwanda muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.