Nyuma y’umunsi umwe asimbuwe ku mwanya wa Minisitiri yagizwe umuyobozi wa BK Group

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Beata Uwamaliza Habyarimana wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wasimbujwe mu mavugurura yakozwe muri Guverinoma mu mpera z’icyumweru gishize, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya BK Group PLC isanzwe irimo na Banki ya Kigali (BK).

Itangazo ryashyizwe hanze na BK Group PLC ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, rivuga ko bishimiye gutangaza ko Beata Uwamaliza Habyarimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC.

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BK Group PLC, Marc Holtzman yavuze ko bishimiye guha ikaze Beata Uwamaliza Habyarimana nk’umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete ya BK Group PLC.

Yagize ati “Imiyoborere ye n’ubunararibonye bwagutse mu rwego rw’imari bizaba imvumba yo kwihutisha intego yacu.”

Uyu muyobozi wa BK Group PLC yatangaje ko Madamu Beata azakorana bya hafi n’abandi bayobozi b’amashami y’iyi sosiyete barimo uwa Banki ya Kigali, Diane Karusisi, uwa Bank of Kigali Plc, Alex Bahizi n’uwa BK General Insurane, Carine Umutoni.

Beata afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Masters mu by’ubukungu yakuye muri kaminuza ya Maastricht mu Buholandi, akaba yaragize imyanya itandukanye mu bigo by’imari.

Yabaye umuyobozi Wungirije muri Banki ya Afurika, akaba yaranabaye Umuyobozi Mukuru wa Agaseke Bank.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru