OFFICIAL: Uganda Cranrs yageze i Kigali amahoro-AMAFOTO

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’umupira w’amaguru (Uganda Cranes) yageze mu Rwanda aho ije mu mukino ifitanye n’Amavubi Stars kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 mu rugendo rw’imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Abakinnyi 25 n’abatoza babo bageze mu Rwanda muri gahunda yo gushaka amanota atatu nk’uko babyijeje Abegenegihugu mbere y’uko bahaguruka i Kampala bagana mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Umukino w’u Rwanda na Uganda uzakinw kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 saa kumi n’ebyiri (18h00’) kuri sitade ya Kigali.

Uganda iheruka kunganya na Mali 0-0, izasura u Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Kigali mbere y’uko bakina umukino wo kwishyura tariki ya 10 Ukwakira 2021 kuri St Marry’s Kitende mu mujyi wa Kampala.

Uganda Cranes yatangiye imikino y’amatsinda inganya 0-0 na Kenya mbere y’uko n’ubundi banganya na Mali 0-0 kuri ubu bakaba bafite amanota abiri (2) mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe rwakuye mu kunganya na Kenya igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali kuko umukino ufungura amatsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego 1-0 i Agadir muri Morocco.

Image

Uganda Cranes iri mu Rwanda

Abakinnyi 25 ba Uganda Cranes bategerejwe i Kigali:

1-Lukwago Charles, 2-Watenga Isma, 3-Alionzi Nafian, 4-Wafula Innocent, 5-Poloto Julius, 6-Muleme Isaac , 7-Kayondo Aziz , 8-Awanyi Timothy, 9-Najib Fesali, 10-Walusimbi Enock , 11-Mulondo Livingstone , 12-Waswa Geofrey , 13-Aucho Khalid ,14-Waiswa Moses, 15-Lwanga Tadeo , 16-Byaruhanga Bobosi, 17-Iguma Denis, 18-Kagimu Shafik, 19-Orit Ibrahim, 20-Kizza Martin, 21-Kizza Mustafa, 22-Sentamu Yunus, 23-Rwothomio Cromwell, 24-Mukwala Steven, 25-Bayo Fahad.

Image

Umukino wa Uganda Cranes n’Amavubi Stars uba ari ishiraniro

Image

Umukino wa Uganda Cranes uri kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2021

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru