Operasiyo ihuriweho n’Igisirikare cya Congo n’icya Uganda yongerewe igihe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibikorwa bihuriwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF), bigamije kurandura umutwe wa ADF urwanya Uganda, byongereweho amezi abiri.

Itangazo ryongerera igihe ibi bikorwa, ryasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena muri Uganda nyuma y’ibiganiro byahuje amatsinda y’Ibihugu byombi yari ayobowe n’abasirikare bakuru bayoboye ibi bikorwa.

Izindi Nkuru

Itsinda ry’Igisirikare cya DRCongo (FARDC) riyobowe na Maj Gen Bombele Lohola Camille mu gihe ku ruhande rwa UPDF riyobowe na Maj Gen Kayanja Muhanga.

Ibi bikorwa (Operation) bya FARDC ifatanyijemo na UPDF byiswe ‘Shujaa’ bigamije kurandura umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibikorwa bisubiwemo ku nshuro ya gatatu aho Maj Gen Bombele Lohola Camille yatangaje ko uyu mutwe utaratsinsurwa burundu.

Yagize ati “Turasaba abaturage b’Ibihugu byombi kudusangiza amakuru azadufasha kubona abarwanyi ba ADF aho bari hose aho bahungiye mu matsinda matomato uyu mundi ari kugerageza kubura umutwe.”

Nyuma yuko hasinywe aya masezerano yo kongera igihe ibi bikorwa bihuriweho na FARDC na UPDF, abasirikare ba Uganda barakomeza akazi kazoo ko guhashya uyu mutwe wa ADF.

Uganda yari yohereje abasirikare bagera mu 1 700 muri DRC, gusa mu minsi ishize iyi operasiyo yiswe ‘Shujaa’ yahuye n’imbogamizi ndetse Uganda yameza gucyura aba basirikare nyuma yuko hajemo impaka.

Bamwe mu bategetsi muri DRC bavugaga ko abasirikare ba UPDF binjiye muri iki Gihugu bitumvikanyweho n’impande zose z’inzego za DRC zirebwa n’ibi bikorwa.

Indi mpamvu kandi yari uko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda iheruka kwanga gutora umwanzuro wo kongera ingengo y’imari ingabo za UPDF ziri muri DRCongo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru