OTAN: Umuryango wa OTAN wiyemeje guhangana n’u Bushinwa n’u Burusiya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikinyamakuru cya Washington post cyanditse ko Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko azaca  umurongo utukura ntarengwa mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin, mu biganiro bahuriramo kuri uyu wa gatatu.  Ibi yabivuze nyuma yaho ibihugu byo mu muryango OTAN byongeye kwiyemeza gukomeza gahunda yo  guhangana n’ibibazo biterwa n’Uburusiya hamwe n’Ubushinwa.

Mw’ijambo rya mbere yagejeje ku  muryango OTAN kuva agitorwa, Perezida Biden yashimangiye ko atazarwana  n’Uburusiya, ariko ko azagira icyo akora  mu gihe icyo gihugu cyakomeza  ibikorwa byacyo byo kubangamira Amerika.

Izindi Nkuru

Perezida Biden kandi yise Perezida Putin “umuntu akomeye” kandi “adakwiye gukengerwa”.

Abategetsi b’ibihugu byo muri OTAN byumvikanye gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo baterwa n’Ubushinwa. OTAN ikavuga ko Ubushinwa burimbanije mu   kwagura ibikorwa byo guteza imbere porogaramu za Nikeleyeli hamwe n’ibyogajuru kandi bibangamira isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru