Paris: Minisitiri yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta ahishura amateka atari azwi ya Jenoside

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, avuga ko iyi Perefegitura ari yo yarokotsemo Abatutsi bacye, anavuga ko we ubwe yiciwe abantu 84.

Dr Jean Damascene Bizimana watanze ubuhamya yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure, yagaragarije Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, amwe mu mateka ashaririye Abatutsi banyuzemo kugeza kuri Jenoside.

Izindi Nkuru

Agaruka ku ruhare rwa Laurent Bucyibaruta muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana yavuze ko Laurent Bucyibaruta yakoresheje inama muri Cyanika ku itariki 14 Mata 1994, yo guhamagarira Abahutu kwikiza umwanzi ari we Mututsi.

Yavuze kandi ko iyi nama yatangiwemo amabwiriza yo gushyiraho za bariyeri, kugira ngo bakumire Abatutsi guhunga.

Iyi nama kandi, ni na yo yatangiwemo itegeko ko Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika, batagomba kuhava.

Minisitiri Bizimana yavuze ko itariki yo kwica Abatutsi yemezwaga ari uko babona ko abo bashaka kwica bahageze, ku buryo iyo baburagamo umwe, bamuhigaga kugeza bamubonye bakamwica.

Yavuze ko bahurije hamwe Abatutsi babizeza kubacungira umutekano ariko ko yari amayeri yo kugira ngo babone uko babicira hamwe bitabagoye.

Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwe yabuze abantu bagera kuri 84 bo mu muryango we, bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yanongeyeho ko abayobozi bakuru bakwirakwizaga imvugo z’urwango, bakoreshaga amagambo azimije, nk’inyenzi, gukora akazi ariko abo babwira bakamenya icyo bababwiye.

Dr Bizimana yavuze ko imanza nk’izi z’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagahunga, zikenewe kugira ngo babihanirwe ndetse n’Abanyarwanda n’Isi yose bamenye ukuri nyako kuri Jenoside.

Juventine MURAGIJEMARIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru