Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Mozambique

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu gihugu cya Mozambique, uruzinduko rwasoje yifatanya na mugenzi we uyobora iki gihugu Filipe Nyusi uyobora iki gihugu n’abagituye kwizihiza umunsi mukuru w’ingabo uba buri tariki 25 Nzeri.

Perezida Paul Kagame wari umushyitsi w’imena muri ibi birori na we yashimangiye ko ibimaze kugerwaho ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu kugarura umutekano n’ituze muri Cabo Delgado ari urugero rw’ibishoboka mu gihe hari ubufatanye buhamye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa gatanu nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri rwasojwe kuri uyu wa gatandatu.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame yanaganiriye n’abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado.

Agaruka ku mpamvu abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique, perezida Kagame yavuze ko bitabaye ku bw’impanuka.

“Ku bikorwa ubwabyo, ntekereza ko byatanze umusaruro ariko binerekana ibyo dushoboye gukora yaba Mozambique n’u Rwanda twifashishije ubushobozi bwacu budahambaye. Twakora ibintu nk’ibi byivugira. Abatekereza ko twatumiwe cyangwa tukishyurwa ku byo turi gukora, nari kwishimira ko ari uko bimeze. Abo bantu bavuga ni inshuti zacu, ikibazo cyari icya Mozambique ni yo yadutumiye. Tuzakomeza gukorana, dukeneye inshuti zo gukorana na Mozambique. U Rwanda ruri gutanga umusanzu warwo.’’

Asoza kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yagize ati“Ingabo z’u Rwanda ntiziri muri Mozambique ku bw’impanuka, ni ku butumire ndetse ubutumire bwo gukorana na bagenzi bacu muri Mozambique mu guhangana n’ikibazo.’’

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame (Ibumoso) na Filipe Nyusi (iburyo) perezida wa Mozambique ubwo baganiraga n’abanyamakuru

Muri gahunda u Rwanda rurimo yo kugarura amahoro muri Mozambique, Perezida w’iki gihugu, Filipe Nyusi yavuze ko ari iby’agaciro kuba yaragejeje iki kifuzo kuri Perezida Kagame akakira neza.

Perezida Nyusi yavuze ko ubwo yagezaga kuri Perezida Paul Kagame ubwo busabe yamusubije ko nk’igihugu cy’ikivandimwe u Rwanda rutabona inzu y ‘umuturanyi ishya ngo ruterere agati mu ryinyo.

Mu isozwa ry’uruzinduko rwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kandi abaperezida bombi bakurikiranye imyiyereko y’ingabo zirwanira mu mazi i Pembe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agabnira n’abanyamakuru

Kuva ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka, ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 boherejwe muri Mozambique batangiye ibikorwa byo guhashya ibyihebe byari bimaze imyaka isaga itatu byarajujubije abaturage bo muri Cabo Delgado.

Habarurwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 800.

Perezida Kagame na Nyusi bakurikiranye imyiyerekano y’ingabo mu Nyanja y’Abahinde

Image

Sitade ya Pemba yakiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’ingabo muri Mozambique

Image

Perezida Paul Kagame asezerano abayobozi batandukanye bo muri Mozambique

Image

Perezida Filipe Nyusi (ibumoso) asezera kuri mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru