Perezida Kagame, Tshisekedi, Ndayishimiye, Museveni, Kiir na Kenyatta bari kwiga ku bya Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa DR Congo, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Museveni wa Uganda, Salva Kiir wa Sudan y’Epfo bakiriwe na Uhuru Kenyatta i Nairobi ngo bige ku bibazo by’Umutekano biri mu Burasirazuba bwa DRC.

Ni inama y’igitaraganya yatumije na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ngo bige ku bibazo by’umutekano mucye biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, yitabiriwe n’uw’u Rwanda, DRC, Burundi, Uganda, Sudani y’Epfo ndetse n’uwa Kenya wayakiriye mu gihe ku ruhande rwa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yahagarariwe na Ambasaderi w’iki Gihugu muri Kenya, John Stephen Simbachawene.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bahuye nyuma y’amasaha macye, abayobozi b’Ingabo zo mu Bihugu bigize uyu Muryango na bo bahuriye i Nairobi, kugira ngo bahe umurongo gushyira mu bikorwa iyoherezwa ry’ingabo zihuriweho muri DRC.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu ibaye nyuma y’amezi abiri nubundi bahuriye i Nairobi muri Kenya mu nama yabaye tariki 21 Mata 2022 ari na yo yafatiwemo ibyemezo bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa DRC.

Abakuru b’Ibihugu bongeye guhura mu gihe muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuba imirwano hagati y’umutwe wa M23 na FARDC ndetse uyu mutwe ukaba umaze gufata ibice bimwe birimo Umujyi wa Bunagana uhana imbibi na Uganda.

Ni ibibazo kandi byazamuye umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda kubera ibyo ibi Bihugu byombi bishinjanya birimo kuba Congo ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu FARDC.

U Rwanda na rwo rushinja Congo kuruvogera aho mu bihe bitandukanye Igisirikare cy’iki Gihugu gifatanyije n’umwe wa FDLR bagiye barasa ibibombe mu Rwanda birimo n’ibyakomerekeje mu buryo bukomeye bamwe mu Banyarwanda.

Perezida Kagame Paul yakirwa na Uhuru Kenyatta
Kenyatta yanakiriye Museveni

Evariste Ndayishimiye na we yakiriwe na Uhuru Kenyatta

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru