Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’Inteko muri Africa mu kwigobotora ingaruka za COVID-19

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye Inteko Zishinga Amategeko kugira uruhare mu gufasha Guverinoma z’ibihugu byazo kwikura mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ubukungu bw’Ibihugu.

Yabuvuze kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021 ubwo yatangizaga inama y’abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu 12 byo ku mugabane wa Africa bihuriye mu muryango wa Commonwealth.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yagarutse ku ngaruka zazanywe n’icyorezo cya COVID-19, ati “Iki cyorezo cyatumye urwego rw’ubuzima rugira umubare munini w’inkunga n’amadeni y’amahanga.”

Yakomeje agira ati “Iki cyorezo kandi cyerekanye ko Umugabane wa Africa ufite ibibazo. Iki cyorezo cyahinduye icyerekezo cy’ibyo twari twarinjije, ntabwo byabaye kuri Africa yonyine, ariko tugomba kugira icyo dukora bikagabanuka kuruta ahandi.”

Yaboneyeho kugaragaza uruhare Inteko Zishinga Amategeko mu gufasha Guverinoma zazo mu kwivana muri izi ngaruka.

Yagize ati “Inteko ziracyakeneye kuba ku isonga mu kubaka ubudahangarwa bwa Afurika by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima n’ibindi byahungabanya abaturage. Icya mbere ndahamagarira Inteko zose gusinya amasezerano yemeza ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika cyita ku Miti [African Medicines Agency- AMA] cyatangiye gukora.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku isoko rusange rya Africa (AfCFTA) ryemerejwe i Kigali mu Rwanda muri 2018, avuga ko Inteko zifite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri soko.

Ati “Bafite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika ndetse n’amasezerano ya Paris ajyanye no kubungabungabu ibidukikije. Byombi bikeneye kugirwamo uruhare n’abagize inteko.”

Inteko zihaye intego

Justin Bedan Njoka Muturi, Umunya-Kenya uyoboye Inteko Ishinga Amategeko y’ibiugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ishami rya Africa, yameje impanuro zatanzwe na Perezida Kagame zigomba kujya mu ngiro.

Ati “Iki cyorezo cyatumye dutekereza cyane ku mwanya Umugabane wa Africa ufite ku isi bityo imigambi na politike zacu zigomba kuza zisubiza ibibazo by’imibereho n’ubukungu byugarije uyu mugabane. Imikoranire y’inteko zishinga amategeko n’abaturage bizaduha imbaraga zo kuba ijwi ryabo kandi twizeye ko rizumvikana.”

Ibi kandi binashimangirwa na donatille Mukabarisa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, ati “nk’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko, abahagarariye rubanda, tukaba n’intumwa zabo; tugiye kungurana ibitekerezo turebe abagize ibyo bageraho babiratire abandi, ibi ni byo bizaduha imitekerereze mishya, ituma duhinduka imbarutso y’iterambere ry’ubukungu.”

Iyi nama Ihuje abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu 12 byo muri Africa bihuriye muri Commonwealth, yitezweho ibisubiza bya bimwe mu bibazo bicyugarije imibereho y’abaturage b’ibi bihugu ikazasoza tariki 28 Ugushyingo 2021.

Abayoboye Inteko biyemeje kugira uruhare rukomeye

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru