Perezida Kagame yahagarariwe na Biruta mu nama yabereye muri DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Kagame Paul w’u Rwanda yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, kumuhagararira mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu bwa Afurika yo hagati, yabereye muri DRCongo.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yayobowe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Izindi Nkuru

Iyi nteko isanzwe ya 21 yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yigaga ku bijyanye n’ubukungu n’umutekano mu bihugu bigize uyu Muryango w’Ubukungu bwa Afurika yo hagati (CEEAC-ECCAS).

Iyi nama kandi yitabiriwe na Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra na ho ku ruhande rw’u Burundi, ikaba yitabiriwe na Visi Perezida Prosper Bazombanza.

Iyi nama ibereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe iki Gihugu cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye, byubuye mu minsi ishize kubera imirwano ihuza FARDC na M23.

Ibi bibazo by’umutekano mucye, byanatumye umubano w’u Rwanda na DRCongo uzamo igitotsi kubera ibyo Ibihugu byombi bishinjanya aho Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Kuri uyu wa Mbere kandi mu Mujyi wa Goma, habereye imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO bashinja imbaraga nke mu kurwanya umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru