Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col. Pascal Muhizi amugira Brig. General

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yazamuye mu ntera Colonel Muhizi Pascal, amuha ipeti rya Brigadier General (Brig. Gen).

Colonel Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yayoboye Brigade ya 301 ikorera mu Turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, ikaba ari Brigade yagaragaje ubudasa mu kubungabunga umutekano no guhangana n’ibyaha byambukiranya umupaka.

Izindi Nkuru

Izo ngabo zagiye zisubizayo kenshi ibitero byagabwaga n’abarwanyi bitwaje intwaro bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

YANDITSWE NA: Jean Paul Mugabe/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru