Perezida Ndayishimiye yashimiye William Ruto asaba abatanyuzwe kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yashimiye William Ruto watorewe kuyobora Kenya, asaba impande zitanyuzwe n’ibyavuye mu matora kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya, yatangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, yemeza ko William Ruto yatsinze ku majwi 50.49 % mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize 48%.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Evariste Ndayishimiye, yifurije ishya n’ihirwe William Ruto.

Yagize ati “Ndashimira Perezida watowe William Ruto n’Abanyakenya bitabiriye amatora mu ituze yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.”

Muri ubu butumwa bwe, Perezida Ndayishimiye yakomeje agira ati “Turasaba impande zose zitanyuzwe n’ibyavuye mu matora kwiyambaza inzira z’amahoro ziteganywa n’amategeko zashyizweho.”

William Ruto watsinze amatora, yari ahanganye na Raila Odinga wakunze kwiyamamaza kuri uyu mwanya agatsindwa ariko abamushyigikiye ntibanyurwe ndetse bakirara mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora.

Ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora y’uyu mwaka, mu gace ka Kisumu bamwe mu bashyigikiye Raila Odinga, bahise birara mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora kuko bitabanyuze.

Iyi myigaragambyo yari ifite umuriri ubwo yari igitangira, yatumye polisi ihagoboka, irasa ibyuka biryani mu maso kugira ngo itataye abigaragambyaga bareke guteza imvururu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru