Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri azagirira mu gihugu cya Mozambique, igihugu u Rwanda ruri gufasha kugarura amahoro cyane mu ntara ya Cabo Delgado.

Muri uru ruzinduko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame azagirana ibiganiro n’ingabo na polisi y’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique kugarura amahoro, ikibazo cyari cyaraburiwe umuti.

Izindi Nkuru

Umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame azifatanya na mugenzi we Filipe Nyusi mu birori by’Umunsi w’Ingabo bizabera kuri Stade iherereye mu mujyi wa Pemba.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we, perezida w’igihugu cya Mozambique, Filipe Nyusi.

Image

Image

Perezida w’igihugu cya Mozambique (Ibumoso) na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru