Perezida Tshisekedi yaraye ageze muri Angola aho ahurira na Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Luanda muri Angola aho aza guhurira na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bakagirana ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’Ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, byatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi ari bwo yageze i Luanda.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRCongo, buvuga ko Tshisekedi yitabiriye ibiganiro bimuhuza na bagenzi be babiri; Perezida João Lourenço wa Angola ndetse na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022.

Ibiro by’umukuru wa DRC, bigaragaza ko ibi biganiro bigiye guhuza Abakuru b’Ibihugu bitanga icyizere aho Perezida João Lourenço aza kuba ari umuhuza uhagarariye Umuryango w’Ibiyaga Bigari (CIRGL).

Ubutumwa bwa Perezidansi ya DRC buvuga kandi ko uyu mukuru w’Igihugu cya Angola “yahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza bugamije guhosha umwuka mubi uri hagati ya DRC n’u Rwanda.”

Umukuru w’u Rwanda arahura n’uwa DRC mu gihe hamaze iminsi hari ibibazo hagati y’Ibihugu byombi bishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC mu mirwano ikarishye, u Rwanda na rwo rugashinja DRC gufasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abarimo basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi bakaba bakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

U Rwanda kandi rushinja DRC kuruvogera aho mu minsi ishize, FARDC ifatanyije na FDLR bagiye barasa ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda birimo n’ibyakomerekeje bamwe mu Banyarwanda.

Perezida Tshisekedi yageze i Luanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru