Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda aho yaje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda ahagana saa tatu.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, Perezida Samia Suluhu Hassan yakiriwe na Dr.Vincent Biruta, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Izindi Nkuru

Muri uru ruzinduko, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan araganira na mugenzi we w’u Rwanda, perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan uheruka gusura igihugu cy’u Burundi kuri gahunda ye yo gusura ibihugu yahise ikomereza ku ruzinduko rw’iminsi ibiri azagirira mu Rwanda.

Bimwe mu binyamakuru bikomeye muri Tanzania na Kenya byagaragaje ko ingingo nkuru zizagarukwaho muri uru ruzinduko zirimo; kunoza amasezerano y’urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi ahanini harebwa ireme ry’ubucuruzi n’ubwikorezi, ibijyanye n’imisoro no korohereza abashoramari b’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’ibyinjira n’ibisohoka muri Tanzania, Edward Urio yabwiye abanyamakuru ko mu biganiro bizaranga Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bazagaruka no ku buryo abacuruzi b’ibihugu byombi basangira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byambukiranya icyambu cya Dar Es Salaam.

Image

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda

Image

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr.Vincent Biruta (Ibumoso) yakira Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan (Iburyo)

Image

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda aho yaje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru