Perezida wa USA Joe Biden yizeje Tshisekedi wa DRC ubufasha mu by’umutekano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yizeje mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ko Igihugu cye kizakomeza gukorana na Congo mu nzego zinyuranye zirimo umutekano n’amahoro.

Joe Biden yabitangaje mu butumwa bwo kwifuriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isabukuru y’imyaka 62 y’ubwigenge.

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa yageneye mugenzi we Félix Tshisekedi n’abanye-Congo kuri uyu wa 30 Kamena 2022, yavuze ko Igihugu cye kiteguye gukomeza gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati Mboneyeho umwanya wo gushimangira imikoranire hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bijyanye namahoro, ubukungu no mu kubungabunga urusobe rwibidukikije, bigaragaza indangagaciro duhuriyeho ndetse ninyungu dusangiye mu kuzamura imibereho yabaturage bacu.

Perezida Joe Biden yavuze ko ubutegetsi bwe buzakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byose bigamije guteza imbere amahoro, umutekano, ubusugire nuburenganzira bwa muntu.

Uyu Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America atangaje ibi mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ibikorwa by’umutekano mucye kubera imirwano imaze iminsi ihanganishije FARDC na M23.

Tariki 01 Kamena 2022, Perezida Félix Tshisekedi yohereje intumwa muri Leta Zunze Ubumwe za America zirimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu.

Icyo gihe izi ntumwa zakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken i Washington, baganiriye bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa DRC ndetse ngo n’ububafasha buturuka mu Bihugu by’abaturanyi.

Yagize ati “Rero dufite byinshi dusanzwe dukora kandi tuzakomeza kubikora. Nanone Anthony Blinken yizeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko USA izakomeza kubafasha mu bijyanye n’amahoro n’umutekano ndetse n’ituze mu Burasirazuba bwa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru