Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yifurije mugenzi we umunsi mwiza w’ubwigenge

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yifurije mugenzi we Perezida Joe Biden kugira umunsi mwiza w’Ubwigenge.

Kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga wa umunsi Leta Zunze Ubumwe za America zizihirizaho igihe zaboneyeho ubwigenge.

Izindi Nkuru

Benshi bifurije kiriya gihugu cy’igihangange kugira umunsi mwiza w’Ubwigenge. Mu babikifurije harimo na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, Perezida Evariste Ndayishimiye yagize ati “Uyu munsi ndifuriza Perezida Joe Biden n’Abanyamerika bose umunsi mwiza w’ubwigenge.”

Yakomeje agira ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Burundi ndetse no ku giti cyanjye, nifatanyije n’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za America baba mu Burundi ndetse n’ahandi ku isi kwizihiza itariki ya 04 Nyakanga, umunsi w’ishema no kwishyira ukizana.”

Abanyamerika baba mu Rwanda na bo baraye bizihije umunsi w’Ubwigenge bw’igihugu cyabo mu birori byahujwe no kwizihiza umunsi wo Kwibohora.

Uhagararariye Leta Zunze Ubumwe za America, Peter Vrooman yavuze ko tariki 04 Nyakanga ari umunsi wihariya ku Banyamerika n’Abanyarwanda.

Leta Zunze Ubumwe za America zirabura imyaka itanu ngo zizihize isabukuru y’imyaka 250 zimaze zibonye ubwigenge mu gihe u Rwanda rubura imyaka itatu ngo rwizihize isabukuru y’imyaka 30 rumaze rwibohoye.

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/Radio &TV10 Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru