Perezida w’u Burundi yazindutse mu cya kare yitabira inama y’igitaraganya yatumijwe na Kenyatta

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yazindutse yerecyeza i Nairobi muri Kenya mu nama yatumijwe na Uhuru Kenyatta uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yo kwiga ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu DRC.

Amakuru y’iyi nama y’igitaraganya yatumijwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yamenyekanye kuri iki Cyumweru.

Izindi Nkuru

Ni inama yihutirwa yo kwiga ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, byatangaje ko Perezdia Evariste Ndayishimiye yitabiriye iyi nama.

Ibiro by’Umukuru w’u Burundi, mu itangazo ryatambutse kuri Twitter, bagize bati “Agendeye ku butumire bwa mugenzi we Nyakubahwa Uhuru Kenyatta, Perezida Evariste Ndayishimiye yafashe indege imwerecyeza i Nairobi mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yiga ku kibazo cy’umutekano mucye biri mu Burasirazuba bwa RDC iba kuri uyu wa 20 Kamena 2022.”

Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Evariste Ndayishimiye agiye guhaguruka ku kubuga cy’Indege, ari gusezera kuri bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu cye.

Perezedia Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kugera i Nairobi muri iyi nama yiga ku mutekano mucye uri mu Gihugu cye.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu igiye gukurikira iy’abayobozi b’Ingabo zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, yaje ikurikira itangazo ryasohowe na Perezida Uhuru Kenyatta ubwo yatangazaga ko yemeje itangizwa ry’itsinda ry’ingabo zihuriweho rizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi nama zoze ziri kuba mu gihe Umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, ukomeje kotsa igitutu izi ngabo z’igihugu mu mirwano bahanganyemo ndetse ukaba ukomeje gufata ibice bimwe byo muri DRC.

Yasezeye kuri bamwe mu bayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu cye

Yitabiriye inama y’abakuru b’Ibihugu bya EAC
Perezida Felix Tshisekedi na we yamaze kugera i Nairobi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru