PHOTOS: Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Faustin-Archange Touadéra uyobora Repubulique Centre Afrique yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine azagirira ku butaka bw’u Rwanda, uruzinduko rubimburirwa n’ibiganiro by’iherereye abanza kugirana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame muri Village Urugwiro kuri iki gicamunsi.

Muri ibi biganiro bibera mu muhezo birahuza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arakira mugenzi we uyobora Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra kongeraho abayobozi mu nzego za hafiz a buri ruhange.

Izindi Nkuru

Biteganyijwe ko ubwo hari bube hasojwe ibiganiro by’aba bayobozi hahita habaho igikorwa cyo gusiganyana amasezerano hagati y’ibihugu byombi mbere y’uko hakorwa ikiganiro n’itangazamakuru (Press Conference).

Nyuma, Perezida Touadéra arahita asura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iri mu nzu y’inteko ishingamategeko.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra azasura umudugudu w’ikitegererezo uri mu karere ka Musanze (Kinigi IDP Model Village) ahatujwe imiryango 144, umudugudu watashywe ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga 2021.

Kinigi IDP Model Village ni umudugudu mugari urimo ikigo cy’amashuri yisumbuye n’amashuri y’incuke, ikigo nderabuzima n’ibindi abatuye muri uyu mudugudu bakwifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Nyuma yo gusura Kinigi IDP Model Village, Perezida Touadéra azatambagizwa bimwe mu bigize amateka n’ubukerarugendo bw’u Rwanda mbere y’uko asoza uruzinduko ku Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021.

Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine

Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra (Iburyo) yakirwa na Dr.Vincent Biruta (ibumsoo) Minisitiri w’ububanyi n’amahanga

Indege ya FIBA AIR ubwo yari igeze ku butaka bw’u Rwanda

Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra yururuka indege agera mu Rwanda

Perezida wa Republique Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra (Ibumoso) na Dr.Vincent Biruta (Iburyo)

Image

Faustin-Archange Touadéra uyobora Repubulique Centre Afrique agera mu mbuga ya Village Urugwiro

Image

Image

Faustin-Archange Touadéra (Ibumoso)  uyobora Repubulique Centre Afrique na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame (Iburyo)

Image

Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Faustin-Archange Touadéra uyobora Repubulique Centre Afrique uri mu ruzinduko rw’iminsi ine

PHOTOS: Kigali Today

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru