Poland: Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda yitabiye imurika riri kumurikirwamo n’imbunda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Felix Namuhoranye ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Poland, Prof Shyaka Anastase bitabiriye imurika mpuzamahanga ry’ibijyanye n’Igisirikare riri kubera mu Mujyi wa Kielce.

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Poland dukesha aya makuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, byatangaje ko aba bayobozi barimo DIGP Namuhoranye bitabiriye iri murika mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 30.

Izindi Nkuru

Iri murika ryagaragayemo intwaro zifashishwa mu gucunga umutekano, ryafunguwe ku mugaragaro n’Uwungirije Minisitiri w’Intebe muri Poland akaba na Minisitiri w’Ingabo, Mariusz Błaszczak.

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Poland byatangaje ko iri murika mpuzamahanga ryitabiriwe na kompanyi 624 zaturutse mu Bihugu 31.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter ya Ambasade y’u Rwanda mu Poland, agaragaza Ambasaderi Prof Anastase Shyaka ndetse na DIGP Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda, bari gusura bimwe mu bikorwa biri kumurikwa muri iri murika, aho baba bari ahari kumurikirwa intwaro.

Iri murika mpuzamahanga rizwi nka International Defence Industry Exhibition, ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 kugeza 09 Nzeri 2022. Rizamurikirwamo ibijyanye n’intwaro na politiki yo kuzikwirakwiza.

Iri murika ryitabiriwe n’Ibihugu by’ibihangange mu gisirikare birimo Leta Zunze Ubumwe za America, Korea y’Epfo, u Budage n’u Bwongereza.

Hitezwe kandi ko hazabaho n’ibiganiro bizahuza inganda zikora intwaro zo mu Migabane itandukanye, ahitezwe ko hazanasinywa amasezerano atandukanye.

DIGP Felix Namuhoranye yitabiriye iri murika avuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yahuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022).

Muri iyi nama, uyu muyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, yagaragarijemo inshingano za Polisi mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yagarutse ku mikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, avuga ko uku gukorana, bikomeza kugira uruhare mu kuzamura icyizere abaturage bagirira uru rwego rubacungira umutekano n’ibyabo.

Basuye ibikorwa binyuranye biri kumurikirwa muri iri murika

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru