Radio &Tv10 yasinye amasezerano na MNI mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

MNI Ltd sosiyete yigenga ibarizwa mu Rwanda ifite intumbero yo kugira ngo uruhare mu iteramebere rya muzika Nyarwanda binyuze mu gushyiraho uburyo bwinjiriza abahanzi, yatangije ubufatanye na Radio&TV10 mu kiganiro kizaba kitwa TOP 10 POWERED BY MNI.

Ni ubufatanye bugamije  gukomeza guteza imbere indirimbo z’abahanzi nyarwanda zigaragazwa ku rutonde rw’indirimbo rwa MNI, urutonde ruzajya ruvugururwa buri gihembwe hanatangwe igihembo gikuru.

Izindi Nkuru

Muri macye iyi gahunda izajya itangira hatangazwa indirimbo icumi (10) zarebwe cyane mu cyumweru kuko buri munsi hazajya herekanwa indirimbo ziri gutorwa gutorwa hanyuma mu cyumweru cya kabiri indirimbo zizajya ziba ziri imbere ku rutonde n’ubundi zizajya zitangazwa hanyuma umuhanzi wagize indirimbo ya mbere ahembwe ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250,000 FRW).Ikiganiro kizajya gica imbonankubone kuri TV10.

Hanyuma abantu bazakomeza kureba indirimbo hanaba icyo kiganro cya buri Cyumweru kigaragaza indirimo icumi zikunzwe kurusha izindi (Top 10), nyuma y’amezi atatu hahembwe umuhanzi uzajya aba ari imbere ku rutonde. Uyu muhanzi azajya ahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW).SPENN ni undi mufatanyabikorwa uzaba ari muri iki gikorwa.

Gaga Scott Butera, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri MNI Ltd avuga kuri ubu bufatanye bwabo na Radio &TV10 yagize ati “Nka MNI twishimiye ubu bufatanye na Radio&TV10 kuko buzateza imbere gahunda yacu ya “MNI Music Chat” yo guteza imbere ibikorwa by’indashyikirwa by’abahanzi nyarwanda bagaragaza indirimbo zabo ku rubuga rwa MNI ruvugururwa buri gihembwe”

Ku rundi ruhande, Kate Gustave umuyobozi w’ishami ry’imyidagaduro kuri Radio&TV10 yavuze kuri ubu bufatanye agira ati “Twishimiye kongera iki kiganiro mu biganiro byacu by’imyidagaduro no gukomeza gushyigikira iterambere ry’umuziki w’u Rwanda”

See the source image

Kate Gustave Nkurunziza umuyobozi w’ishami ry’imyidagaduro kuri Radio &TV10 Rwanda

MNI Ltd ni sosiyete yigenga ibarizwa mu Rwanda ifite intumbero yo kugira uruhare mu iterambere rya muzika Nyarwanda binyuze mu gushyiraho uburyo bushya bwinjiriza amafaranga abahanzi nyarwanda kandi bukamenyekanisha umuziki wabo kurushaho.

Miliyoni zisanga 20 z’amafaranga y’u Rwanda zahawe abahanzi binyuze mu bihembo byatanzwe buri gihembwe ndetse n’amafaranga yinjijwe binyuze mu gutora indirimbo.

TV10 rero ni murumuna wa Radio 10 ikaba ari Televiziyo yigenga yatangiye gukorera mu Rwanda muri Gashyantare 2013. Iyi Televiziyo igaragara hose mu gihugu, ku kigero cy’100%. Iri ku murongo wa Digital ndetse igaragara ku miyoboro ya CANAL+, STARTIMES na Azam TV kandi igaragara ku buntu ku bafatabuguzi (Free to Air). Ibi bitanga amahirwe ku bantu benshi yo gukurikira gahunda n’ibiganiro TV10 ibategurira.

 

 

 

 

 

 

 

Comments 1

  1. Mugabo says:

    Intambwe nziza izafasha abahanzi muri iki hatariho ibikorwa by’imyidagaduro bibahesha amafaranga.
    Si gusa ahubwo ubu bufatanye burazamura competition mu bahanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru