RDF yagaragarije izindi ngabo uko ihagaze mu kugarura amahoro n’umutekano mu mahanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwaganiriye n’abahagarariye inyungu z’igisirikare cy’ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda, bubanyuriramo muri macye ibikorwa bya RDF birimo ibyo kugarura amahoro n’umutekano mu mahanga.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cy’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Iki kiganiro cyahuje abahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda ndetse n’ishami rya RDF rishinzwe imikoranire n’ingabo z’ibindi bihugu.

Aba bahagarariye inyungu z’Igisisirikare cy’Ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda, basobanuriwe ku bijyanye n’imiyoborere n’imikorere ya RDF ndetse na bimwe mu bikorwa birimo ibyo iki Gisirikare cy’u Rwanda kigiye gihuriyeho n’Igisirikare cya buri Gihugu ndetse n’ibyo gihuriyeho n’ibihugu byinshi birimo ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambique no muri Repubulika ya Centrafrique.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi bwasobanuriye aba basirikare bakuru, kuri bimwe mu bikorwa by’umutekano bigezweho mu karere.

Umuyobozi w’ishami ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe imikoranire mu bya gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko ibi biganiro byubaka.

Ati “Ndetse binatanga umusaruro bigamije kongerera ubushobozi u Rwanda mu Rwego rwo kurushaho kubungabunga no gushimangira inyungu n’umutekano w’u Rwanda binyuze mu bufatanye.”

Uhagarariye inyungu z’Ingabo za Kenya muri Ambasade y’iki Gihugu mu Rwanda, yashimye ibi biganiro kuko byatumye bahuza imyumvire ku bijyanye n’umutekano mu Rwanda no mu karere.

Nyuma y’ibi biganiro, aba basirikare bahagarariye inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda, banasuye Ibitaro bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Brig Gen Karuretwa Patrick yasobanuriye aba basirikare bimwe mu bikorwa bya RDF
Bashimye iki gikorwa
Banasuye ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru